RFL
Kigali

Ni iki cyihishe inyuma yo kuba abari abafana ba Rayon Sports bari kwerekeza mu yandi makipe?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/05/2024 7:56
0


Abari abafana 2 b'ikipe ya Rayon Sports bazwi nibo bamaze gufata umwanzuro wo kwerekeza mu yandi makipe gusa hari ikibyishishe inyuma kitari intsinzwi gusa.



Byatangiriye ku mufana ukomeye wisigaga amarangi  y'ubururu n'umweru witwa Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo afata umwanzuro wo kwerekeza muri mukeba APR FC. 

Benshi baravuze ngo ni amafaranga yahawe kugira ngo ayerekezemo gusa mu kigarara ntabwo ariyo yabigizemo uruhare runini.

We ku giti cye ubwo yabazwaga impamvu abikoze yavuze ko ari icyemezo amaze igihe atekerezaho nyuma yo kubona Rayon Sports itari kwitwara neza ndetse akaba nta cyizere cyo guhinduka ikazitwara neza abona.

Nyuma ya Sarpong ku munsi w'ejo ku wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto y'Umugabo witwa Hadji Kanyabugabo yambaye imyambaro ya Gasogi United ndetse binavugwa ko ariyo kipe yerekejeho amarangamutima ye yose.

Uyu mugabo usanzwe uzwiho kugira amafaranga menshi yari umufana wa Rayon Sports ukomeye kubera ko yagiye yitanga amafaranga mennshi mu bihe bitandukanye ikipe iyakeneye ndetse yari n'umwe mu bagura itike z'umwaka.

Kuba abafana ba Rayon Sports barikuyivaho ni ukubera ko itari kwitwara neza gusa?

Nibyo koko ntabwo ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'uko APR FC iyitwaye igikombe cya shampiyona iyirusha amanota menshi ,ikaba yarasezerewe na Bugesera FC muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro ndetse ikaba yaranesezerewe muri CAF Confederation Cup Kandi byarashobokaga ko igera mu matsinda.

Kuba iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yaba itaritwaye neza ntabwo aricyo cyatuma bamwe mu bafana bayo bayivaho kubera ko ntabwo aribwo bwa mbere bibaye kandi ntabwo bari barigeze bafata umwanzuro wo kujya gufana andi makipe.

Amakuru avuga ko impamvu ibi biri kuba ari ukubera ko abafana ba Rayon Sports nta bwisanzure bagifite bwo kuvuga ikiri ku mutima wabo. 

Mbere iyo ikipe yabaga itari mu bihe byiza wasangaga abafana kuri sitade baririmba ngo ubuyobozi buriho ntabwo babushaka, abakinnyi bafite ni babi ni babirukane cyangwa ko umutoza uhari batamushaka ariko kuri ubu ntiwabibona.

Ubuyobozi bwa Murera burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fideli bwakoresheje inama abafana bubabwira ko ntawe ugomba kugira icyo avuga muri sitade cyangwa abwira itangazamakuru ndetse na Sarpongo yabigarutseho ubwo yarai akimara kurahira muri APR FC.

Hari n'abafana bakubwira ko ikipe babona itakiri iyabo kubera ko mbere bayigiragamo ijambo ariko kuri ubu bakaba batemerewe no kugira icyo bavuga.

Ibi biri kuba mu gihe mu kwezi kwa 10 muri uyu mwaka aribwo Rayon Sports izatora ubuyobozi bushya kubera ko uburiho Manda y'imyaka ine bwatorewe izaba irangiye.



Kanyabugabo Hadji wafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Gasogi United


Hadji Kanyabugabo wari umufana wa Rayon Sports ukomeye


Sarpongo wahoze afana Rayon Sports kuri ubu ni umufana wa APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND