Abayobozi b’Uruganda rwa SKOL Brewery rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ndetse n’ab’ikipe ya Rayon Sports Women FC, bifatanije n’abaturage bo mu Gatsata mu gikorwa cy’umuganda rusange cyasize bateye ibiti 4,700 byiganjemo ibyera imbuto ziribwa.
Nk’uko bisanzwe buri wa
Gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda hose hakorwa umuganda rusange, aho abanyarwanda
bose bahurira mu bikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.
Ibi, no kuri uyu wa
Gatandatu wa nyuma wa Mata tariki 27 Mata 2024 ni ko byagenze kuko abaturage
hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange.
Akarusho kari gahari kuri
uyu munsi, ni uko abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ab'uruganda rwa
SKOL Brewery LTD barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru ku isi, Thibault Relecom bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gatsata mu Karere ka
Gasabo mu Mujyi wa Kigali bagatera ibiti 4,700 byiganjemo ibyera imbuto ziribwa.
Iyi gahunda ikipe ya ‘Murera’
iyikora ku bufatanye n'uruganda rwa SKOL, ikaba yaratangiye ku ya 10 Mutarama
2024 ndetse iranakomeje. Ni gahunda ikipe ya Rayon Sports yihaye yo
gutera ibiti bikubye inshuro 50 ibitego ikipe y'Abagore yayo yatsinze muri uyu
mwaka w'imikino ikaba yariswe 'Igitego1 = Ibiti50.'
Muri shampiyona y’uyu
mwaka, ikipe ya Rayon Sports Women FC yatsinze ibitego 92, kandi iyo ubikubye
na 50 usanga bingana n’umubare w’ibiti watewe uyu munsi, 4,700.
Mu muganda w’uyu munsi,
Umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidèle Uwayezu yasobanuye ko ibiti by’imbuto
byatewe bishobora kwerera umwaka umwe n’igice bizagirira igihugu akamaro kuko
bizafasha mu mirire myiza y’abana ndetse n’iy’abaturarwanda bose muri rusange.
Yakomeje agira ati: “Ikindi
kandi ibi biti bizafasha mu kubungabunga ibidukikije nk’uko ari gahunda y’igihugu
cyacu. Iyi gahunda twishimiye ko ikomeje kugenda neza.”
Uyu muyobozi yasobanuye
ko iki gikorwa hamwe n’imihigo ikomeye, ikipe y’Abagore ya Rayon Sports ikomeje
kumenyekana no kwitwara neza.
Mu ijambo rye yagize ati:
“Ariko noneho no gutera ibi biti igitego kimwe tugatera ibiti 50 dufatanije na
SKOL, nabyo bituma ikipe yacu y’abari n’abategarugori imenyekana cyane. Ubu
rero igeze ku rwego rushimishije kuko uretse no gutwara shampiyona iyi kipe
yatumye umupira w’abakobwa uvugwa ndetse unahabwa agaciro mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Skol
Brewery Ltd, Eric Gilson, yavuze ko ari iby’agaciro kuba abayobozi bose b’uru
ruganda babashije kwitabira iki gikorwa cy’umuganda, avuga ko babikoze mu rwego
rwo kurushaho gushyigikira ikipe ya Rayon Sports y’Abagore, yongeraho ko
bishimiye cyane kuba bifatanyije n’abaturage bagatera ibiti bizagirira sosiyete
akamaro.
Iki gikorwa kandi, cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Basketball Orion BBC iherutse gusinyana
amasezerano na Skol Brewery Ltd mu
bukangurambaga bwayo bwo gutera ibiti #OneShootOneTree.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko bishimiye gufatanya n'abafatanyabikorwa babo babazaniye ibiti by'imbuto by'umwihariko byatewe mu nkengero z'ikigo nderabuzima cya Gatsata, mu busitani bw'iki kigonderabuzima, inyuma ndetse no mu mirima y'abaturage.
Uyu muyobozi yatangaje ko hari n'ibiti byasigaye byahawe abaturage. Mu butumwa bwe yagize ati: "Twacyakiriye neza nk'igikorwa gikomeye, kuko ibiti by'imbuto byongera imirire myiza, bifasha mu kurwanya imihindagurikire y'ibihe, nk'igiti ubwacyo ariko kizana n'ubwiza aho giteye."
Uyu muyobozi yasabye abaturage gufata neza ibiti byatewe, kugira ngo bikure neza kandi bizabyare imbuto bitange umusaruro byitezweho harimo no kunganira indyo yuzuye, hashyirwa no mu bikorwa gahunda y'igihugu yatangiye mu 2019 ivuga ko buri munyarwanda akwiye kugira byibuze ibiti bitatu by'imbuto.
Abayobozi ba Rayon Sports WFC ku bufatanye na SKOL bakoranye umuganda n'abaturage bo mu Gatsata batera ibiti 4,700
SKOL na Rayon Sports WFC bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gatsata
Umuyobozi akaba na nyiri uruganda rwa SKOL ku Isi, Thibault Relecom yari ahari
Hatewe ibiti by'imbuto byitezweho umusaruro uzifashishwa mu guteza imbere indyo yuzuye no kubungabunga ibidukikije
Ni gahunda igamije gushyigikira ikipe ya Rayon Sport WFC
Ni ubufatanye bukomeje gutanga umusaruro mwiza
Hatangajwe ko iyi gahunda yatangijwe mu ntangiriro z'uyu mwaka ikomeje
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO