RFL
Kigali

Nzeyimana Felix n’umusifuzi Tuyisenge bari bafungiwe ruswa yo muri FERWAFA barekuwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/07/2022 17:17
0


Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi ba FERWAFA bari bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa, Nzeyimana Felix (umukozi wari ushinzwe amarushanwa ariko wirukanywe burundu) n’umusifuzi Tuyisenge Javan ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.



Ku wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022, nibwo byamenyekanye ko RIB yataye muri yombi aba bagabo barimo abamaze iminsi birukanwe mu nshingano zabo nyuma yo kuvugwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa imaze iminsi ivugwa mu mupira w’amaguru.

Ku wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022, nibwo FERWAFA yasohoye itangazo rihagarika umunyamabanga mukuru waryo Muhire Henry ku mpamvu zo kutuzuza inshingano ze z'akazi ndetse inirukana burundu Nzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa ashinjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa yitwaje umwanya yari afite muri iri shyirahamwe.

Nyuma yaho RIB yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku byaha bya ruswa bivugwa muri FERWAFA.

Ku wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022, RIB yemereye INYARWANDA ko aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa batawe muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yagize ati: "Nyuma yo kwakira ikirego gitanzwe na FERWAFA kuri ruswa yavugwaga mu marushanwa y'umupira w'amaguru RIB yatangiye iperereza, iperereza ry'ibanze rikaba rimaze kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Felix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa n'umusifuzi Tuyisenge Javan bakekwaho ibyaha bitatu bikurikira;

1. Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Akaba ari icyaha gihanwa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ihanishwa igihano kiri hagati y'imyaka 5-7 iyo babihamijwe n'urukiko ndetse igihano kikiyongeraho ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni 3-5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

2. Kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha. Icyaha gihanwa n'ingingo ya 17 y'itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

3. Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe. Icyaha gihanwa n'ingingo ya 18 y'itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ibi byaha bibiri bikurikirana bikaba bihanishwa ibihano bimwe, bikaba ari igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'ibiri ndetse hakiyongeraho n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 1-3 Frw.

Ubu aba bagabo bavuye mu buroko bagiye kujya bitaba Urukiko bari hanze.

Nzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa yirukanywe burundu muri FERWAFA 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND