RFL
Kigali

Prophet Bishop Sibomana Samuel yahanuye ko DRC izacikamo kabiri hakaboneka Repubulika ya Kivu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/05/2024 12:33
0


Prophet Bishop Sibomana Samuel, Umushumba Mukuru w’Itorero Shekinnah Glory Church ku isi, yatangaje ubuhanuzi bwerekeye Abanyamulenge batuye muri DR Congo muri rusange, avuga ko bagiye kubona amahoro kuko umutwe wa M23 uzakomeza kurwana kugeza ubwo igihugu kizacikamo kabiri hakaboneka Repubulika ya Kivu.



Prophet Sibomana Samuel avuga ko Imana izakoresha ibindi bihugu atavuze izina bigafasha umutwe wa M23 umaze igihe kinini urwana intambara yo gushakira amahoro n’uburenganzira abo bahuje ubwoko b’Abanyamulenge bakorerwa iyicarubozo bazizwa kuba bavuga Ikinyarwanda, no kuba ari Abatutsi, nk’uko isezerano ry’Imana riri.

Yatangiye agira ati: “Buriya intambara yose ni mbi, nta ntambara nziza ibaho, kuko intambara irasenya ntiyubaka, ariko iyi ntambara yari iy’amasezerano, twari dufite amasezerano y’uko Abanyamulenge bazasenyerwa, bagasigarira ku busa, ariko nyuma yo gusenyerwa hakaba amahoro, kandi igihugu cy’i Mulenge kikongera kikubakwa;

Ndetse tukaba dufite n’amasezerano y’uko Kongo izacikamo ibice, hazabaho Repubulika ya Kivu, ni ho Abanyamulenge bazagira amahoro, bazongera bagatunga inka ziruta izo batunze, kandi izo nka ntibazongera kuzitunga nk’uko bazitungaga, buri muntu azagira ifamu ye mu buryo bwa kijyambere.”

Yasobanuye uko ibi bizashyirwa mu bikorwa, Abanyamulenge bakagira igihugu cyabo bwite agira ati: “Icyo cyizere tugihabwa n’Imana yacu. Kera, Abanyamulenge bayoborwaga n’Imana. Nk’ubu hari ijambo bavuga ngo Imana y’inganji, Imana y’i Bubembe, n’Imana y’i Mulenge. Iyo Mana ni yo ituyobora ikatubwira ibigiye kuza. Turi mu bihe bigoye, ariko birasimburana, ibyiza biri imbere, bigeye kuza mu Banyamulenge.”

Yakomeje agira ati: “Imana itubwira yuko i Mulenge hazaba amahoro Kongo yacitsemo ibice, Repubulika ya Kivu yabayeho. Repubulika ya Kivu itarabaho, nta mahoro Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange bazabonera muri Kongo. (Nibitaba) hazakomeza habe intambara cyane, ariko Imana itubwira ko hagiye kuboneka ubutabazi.”

Ubu butabazi ari na bwo buzatanga amahoro n’igihugu gishya ku Banyamulenge, Prophet Bishop Samuel abusobanura agira ati: “Iriya ntambara mubona muri Kivu y’Amajyaruguru izakomeza igere n’iwacu, ni yo izatanga ubutabazi, ndetse izagira amashami menshi azagera i Minembwe n’ahandi hose.

Nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Gitavi Tv, yakomeje agira ati "Icyo nabwira Abanyamulenge ni uko igihe cyo gutabarwa n’Imana kigeze, amasengesho basenze Imana yarayumvise, igihe cy’ubutayu cyarangiye hagiye kuza igihe cy’amahoro, ni ryo sezerano.”

Nk’uko byavuzwe mu kiganiro, ibikorwa bibi birimo n’iyicwa rubozo ku Banyamulenge, byose bikorwa n’abaturanyi babo baba bashyigikiwe na Leta ya Kongo iyobowe na Tschisekedi, ari bo Bamayimayi bahinduriwe izina bakitwa Abazalendo cyangwa Wazalendo.

Prophet Bishop Samuel yagize ati: “Abanyamulenge bishwe n’abakabarengeye, Leta ya Kongo ya Tschisekedi ni yo yafashije abo duturanye, Ababembe n’Abapfuyero mu buryo buziguye (indirectement, indirectly), ibafasha kugira ngo bameneshe, bagirire nabi Abanyamulenge.”

Nubwo ingabo za Kongo nyiri izina atari zo ziza kwica no gusenyera Abatutsi, Prophet Bishop Samuel Sibomana avuga uburyo ibikoramo agira at: “Yahaye imbunda Abamayimayi bahinduriwe izina bakitwa Abazalendo (Wazalendo), baradusenyera inka zose zirashira, murabizi umutungo w’Abanyamulenge ni inka zacu.

Nanjye naranyazwe, inka zanjye zagiye muri izo ngizo, ariko dukomeza gusenga Imana, itubwira ko ibibazo duhura na byo bigiye kurangizwa n’abana bacu bazahaguruka bakirwanaho, ndetse hari n’ibindi bihugu by’amahanga bizafasha abana bacu, kugira ngo barwane urwo rugamba kandi barutsinde.”

Avuga ko iyi ntambara yabaye ku bw’amasezerano y’Imana kugira ngo bazabone igihugu cyabo agira ati: “Iyi ni intambara y’amasezerano, ibyatubayeho byose Imana yari yarabitubwiye, ko Abanyamulenge bazameneshwa, bazicwa, bakagirirwa nabi n’Ibizunguti (Abamayimayi n’abandi barwanya Abanyamulenge bashyigikiwe na Leta ya Kongo) byariye inka n’imitungo yacu.” Nyuma y’izi ntambara hazaba amahoro, nk’uko yabitangaje!

Bishop Prophet Sibomana Samuel avuka Minenembwe, ahitwa Masoro, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we n’umuryango we. Itorero rye rya Shekinah Glory Church rifite amatorero mur Uganda, ahitwa Nakivale na Mbarara. Yavukanye impano y'ubuhanuzi kuko byahanuwe ataravuka.


Bishop Prophet Sibomana Samuel yahanuye ko M23 izatsinda urugamba hakaboneka amahoro ku banyamulenge baba muri DRC

REBA PROPHET BISHOP SIBOMANA SAMUEL AVUGA UBUHANUZI BWE KURI DRC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND