RFL
Kigali

Rayon Sports idafite icyo ihomba yasubiranye inyuma AS Kigali naho Sebwato yongera gufasha Mukura VS

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/05/2024 17:50
0


Ikipe ya Rayon Sports idafite icyo ihomba yasubiranye inyuma AS Kigali iyitsinda ibitego 4-2 naho umunyezamu wa Mukura VS, Nicolas Sebwato yongera kuyifasha kubona intsinzi.



Ni mu mikino yo ku munsi wa 29 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda.

Kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino yatangiye nabi gusa bikaza kurangira yegukanye itsinzi ivuye inyuma.

Ikipe y'Abanyamujyi yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 11 ku gitego cya Iyabivuze Osee maze ku munota wa 39 umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye akora amakosa abihera igitego cya 2 akitsinze.

Mbere yo kujya kuruhuka rutahizamu wa Rayon Sports, Charles Bbale yishyuyemo igitego kimwe ku mupira yari ahawe na Iradukunda Pascal.

Mu gice cya Kabiri Murera yaje ikomeza ikina ishaka uko yakwishyura ari nako umutoza wayo , Julien Mette akora impinduka mu kibuga ashyiramo abakinnyi barimo Youssef Rharb. 

Ku munota wa 57 Charles Bbale wari wagize umukino mwiza yaje gutsinda igitego cya 2 maze ku wa 56 Muhire Kevin aterekamo igitego cya 3 kuri kufura yarateye.

Mbere y'uko umukino urangira Rayon Sports yabonye penaliti iterwa na Paul Alon Gomis ayitereka mu nshundura bituma umukino urangira batsinze AS Kigali ibitego 4-2

Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Mukura VS yari yakiriyemo Gasogi United kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Uyu mukino warangiye Mukura VS itsinze ibitego 2 by'umunyezamu wayo Nicolas Sebwato kuri kufura nziza yateye ku munota wa 18 na Kayumba Soter ku munota wa 89 kuri 1 cya Gasogi United cyatsinzwe na Hakim Hamiss kuri penariti ku munota wa 23.

Gutsinda uyu mukino byatumye Mukura VS ikomeza kuba ku mwanya wa 4 n'amanota 44 naho Gasogi United yo ikomeza kuba ku mwanya wa 9 n'amanota 33.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND