RFL
Kigali

Rayon Sports iravuga irya nyuma kuri rutahizamu wa AS Vita Club

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/07/2022 13:18
0


Ikipe ya Rayon Sports igeze kure mu biganiro ndetse bisa n’ibya nyuma na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Obed Mayamba, ku buryo isaha n’isaha ashobora gushyira umukono ku masezerano.



Uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko akinira ikipe ya AS Vita Club, gusa akaba adakunze kubanza mu kibuga kuko akoreshwa nk’umukinnyi w’umusimbura akaba ari yo mpamvu nyamukuru ashaka kuyisohokamo akajya mu ikipe izamufasha kubona umwanya uhagije wo gukina.

Amakuru umwe mu bari hafi ya Rayon Sports yahaye InyaRwanda avuga ko ibiganiro by’uyu mukinnyi na Rayon Sports byatangiye mu ntangiriro za Nyakanga, aho kuri ubu biri kugana ku musozo nta gihindutse uyu rutahizamu akazagera mu Rwanda muri iki cyumweru aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nkuko impande zombi zabyemeranyije.

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye wo gusinyisha Obed Mayamba Mukokiani nyuma y’uko idashoboye kumvikana na Lompala Bokamba na we ukomoka muri DRCongo ndetse na AS Kigali ikabapapura rutahizamu w’umunya-Cameroun Man Yakre bari bizeye gusinyisha.

Obed Mayamba Mukokiani yabonye izuba tariki 24 Nzeri 1994, asanzwe ari rutahizamu wa AS Vita Club, uyu ashobora kwiyongera ku bakinnyi 9 biganjemo abakinaga mu Rwanda Rayon Sports imaze gusinyisha.

Ubwo yerekwaga abafana ba Rayon Sports nk’umutoza mushya, Haringingo Francis yatangaje ko hari abakinnyi batatu bo muri DR Congo bari kuganira, yemeza ko uwo bazahuza bakuvikana ariwe bazasinyisha, uyu mutoza kandi yatangaje ko Umurundi witwa Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Le Messager de Ngozi nta gihindutse azakinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Nta gihindutse Obed Mayamba azakinira Rayon Sports umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND