RFL
Kigali

RIB yavuze ku mutoza wa AS Kigali WFC wakubise urushyi uwa Rayon Sports WFC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/05/2024 16:33
0


Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yakomoje ku mutoza wa AS Kigali WFC,Ntagisanimana Saida wakubise urushyi uwa Rayon Sports WFC,Rwaka Claude avuga ko badakurikirana abantu bashingiye ku gitsina.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubucamanza biteganyijwe ko kizarangira ku wa 10 uku kwezi.

Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko buri cyaha kigira umwihariko ko buri muntu wese ukubise urushyi batamufunga atanga urugero ku mutoza wa Etincelles FC wakubise mugenzi we umutwe n'uwa AS Kigali WFC wakubise urushyi uwa Rayon Sports WFC.

Yagize ati " Ntabwo buri muntu ukubise urushyi wese tumufunga. Nanone hari abigeze kurwanira i Rubavu harimo umutoza Etincelles FC ngira ngo akubise mugenziwe umutwe aramubabaza aramukomeretsa ajya no mu bitaro ,uwo nguwo yarafunzwe. 

Iyo urebye urushyi rwakubiswe umutoza wa Rayon Sports WFC arukubiswe n’umutoza wa AS Kigali WFC ,tumufunze twaba tugiye muri bya bindi mwatubazaga ngo buri cyaha cyose kirafungirwa.

 Icya mbere ntiyamubabaje cyane, icya 2 niba mwibuka uko byagenze umutoza wa Rayon Sports WFC yagiye kumuha 'fair play' kumusuhuza kandi yamutsinze ,undi aramuhunga umutoza wa Rayon Sports WFC aramukurikira maze arahindukira amukubita urushyi. Ntabwo mvuze ko atari icyaha ariko ibyaha byose ntabwo tubikemura dufunga uwagikoze. 

Dushobora kubahuza ,dushobora kumukurikirana adafunze ibyo byose birashoboka kuko iyo habayeho gukubita no gukomeretsa tureba uburemere cyangwa se akababaro katewe n'icyo cyaha. Ibyo byose bishingirwaho umukurikirane afunze cyangwa adafunze". 

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yakomeje avuga ko iyo bakurikirana uwakoze icyaha batagendera ku gitsina.

Ati" Naho aribyo gukurikirana dushingiye kutaringaniza abanyarwanda ni ukuvuga ko nta muntu w’igitsina gore twaba dukurikirana kubera ko yakoze icyaha.

Kandi mugiye mu mibare hari abadamu benshi bagiye bakurikiranwa bafunze kubera ko bakubise abagabo ,hari abagiye batema abagabo babo cyangwa akamukubita inkoni abo barakurikiranwa bafunze nk'uko nanone twakurikirana umugabo wakubise cyangwa agakomeretsa biturutse ku buremere cyangwa n’uburyo icyaha cyakozwe. Ntabwo rero tuvangura abo dukurikirana cyangwa tubakurikirana byihariye dushingiye ku gitsina."

Ubwo Rayon Sports yasezereraga AS Kigali WFC muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro nibwo mutoza wa AS Kigali WFC,Ntagisanimana Saida yakubise urushyi uwa Rayon Sports WFC,Rwaka Claude agiye kumusuhuza nyuma y'umukino.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND