RFL
Kigali

Rubavu: Bahangayikishijwe n'irangamimerere rigaragaza ko bashyingiranywe n'abantu batazi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/04/2024 10:42
0


Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hari igihe bajya kwaka ibyangombwa bagasanga barasezeranye n'abantu batazi abandi bagasanga barasezeranye kandi ntabyo bakoze .



Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bajya gusezerana imbere y’amategeko cyangwa kwaka ibyangombwa, bagasanga mu irangamimerere banditswe nk’abasezeranye kandi batarigeze bakora ku ibendera ry’Igihugu, bamwe bakavuga ko basanga barasezeranye n’abantu  batazi.

Aba baturage kandi bavuga ko  hari n’abajya gushaka ibyangombwa bitandukanye mu buyobozi bw’Umurenge wabo wa Nyakiriba ariko bagasanga bafite ibibazo bitandukanye.

Umubyeyi uvuga ko asanzwe abana n’umugabo we batarasezerana, yavuze ko yagiye gushaka ibyangombwa kugira ngo bazasezerane, ariko amakuru basanze mu irangamimerere ryabo, basanze  ahabanye n’ukuri.

Ati “Barebye mu irangamimerere badusabye ibyemezo by’ingaragu basanga twarashyingiwe kandi ntarigeze nshyingirwa.”

Aba baturage bahuye n’ibi bibazo, bagaragaza ko ayo makosa atuma basiragira mu nzego zitandukanye ariko bakabura ubafasha.

Undi ati “Nagiye kureba abana njye n’umugabo wanjye, bambwira ko abana batari mu irangamimerere kandi umwana wa mbere afite 17 ageze igihe cyo gufata irangamuntu, nagiye mu gitabo barambwira ngo ntawe urimo rero ni ikibazo dufite muri uyu Murenge wa Nyakiriba kuko n’umuntu ajyayo n’ubundi bakamubwira ngo uzagaruke, ugasubirayo ngo uzagaruke.”

Undi ati “Ibyo bibazo biraduhangayikishije, ngo wasezeranye na Nyiramagori w’i Karongi kandi simuzi! Nzamukura he? Ngo ujye gutanga ikirego mu rukiko uzarega umuntu utazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko buri gutegura komite yo gufasha abantu bafite ibibazo nk’ibi kugira ngo ijye mu Mirenge yose ibikemure.

Ati “Ni ikibazo gifite ishingiro n’uwo Murenge wa Nyakiriba njyewe ubwanjye naracyiboneye nagiye mu nteko y’abaturage bakingezaho, nyuma yaho twaraje turisuzuma dusanga imbaraga ziri gukoreshwa zidahagije ugereranyije n’ibibazo biri ahantu hihariye, hari komite tuzashyiraho izajya igenda yumve ikibazo ijye inama hagati yabo, hanyuma batange umwanzuro ushyirwe mu bikorwa kuko iyo komite iteganywa n’amabwiriza, ni komite ishobora gukemura ibibazo by’irangamimerere mu buryo bworoshye.”

Ibibazo bijyanye n’irangamimerere si ubwa mbere byumvikana muri aka Karere ka Rubavu kuko no mu Murenge wa Nyundo humvikanye abaturage bafite ingo ariko batagira irangamuntu bigatuma babura uko basezerana mu mategeko n’izindi serivise za Leta nko gutanga Mituweri.


RADIO TV10










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND