RFL
Kigali

Uko Real Madrid itegura kwishimira igikombe yegukanye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/05/2024 11:44
0


Ikipe ya Real Madrid irategura gukora ibirori by'akataraboneka byo kwishimira igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne cya 36 yegukanye mu mateka yayo yashingwa.



Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo iyi kipe ifatwa nk'iya mbere ku Isi yegukanaga iki gikombe nyuma yuko yo yari yatsindiye Cadiz ibitego 3-0 bya Brahim Diaz, Jude Bellingham na Joselu naho FC Barcelona yo bikarangira itsinzwe na Girona ibitego 4-2.

Real Madrid nyuma yo kwegukana iki gikombe habura imikino 4 ngo shampiyona isozwe, ntabwo yigeze ikora ibirori byo ku kucyishimira ndetse n'abakinnyi basanzwe kutabikora usibye amafoto bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bakishimira gusa.

Impamvu yabiteye ni ukubera akazi gakomeye bagomba kubanza gukora ko gusezerera FC Bayern Munich mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League aho bagomba kuyitsinda bitewe nuko mu mukino ubanza wabereye mu Budage wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Nk'uko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibyandika, Real Madrid irateguka kuzakora ibirori by'akataraboneka ku Cyumweru gitaha byo kwishimira igikombe. Biteganyijwe ko ibirori bizabanzirizwa n'igikorwa cyo kujya gusura ahantu hatandukanye mu mujyi wa ku bakinnyi barimo Madrid City Hall ndetse n'ahandi.

Nyuma yaho abakinnyi bazahurira n'abafana kuri 'fountain of La Cibeles' maze bakore akarasisi bishimira igitego gusa ngo nibaba banasezereye FC Bayern Munich bizaba akarusho.


Real Madrid irategura kuzakora ibirori by'akataraboneka yishimira igikombe cya shampiyona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND