RFL
Kigali

Umubyeyi wa Esther na Ezekiel begukanye East Africa’s Got Talent wari ari umugore wa Pasitori yatangaje ko yagiye gutura muri Canada kuko aryamana n'abo bahuje igitsina

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/04/2022 12:26
0


Julie Naluggya Mutesasira umuramyi ukomeye wahoze ari umugore wa Pasitori akaba n'umubyeyi wa Esther na Ezekiel begukanye East Africa’s Got Talent, yatangaje ko nyuma yo gutandukana n'umugabo we yagiye gutura muri Canada ku mpamvu z'umutekano we kuko ari umugore uryamana n'abo bahuje igitsina.



Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na Canada's Got Talent Franchise. Uyu mubyeyi witwa Julie Mutesasira usanzwe ari umuramyi ukomeye wamamaye mu ndirmbo nka 'Nkulembera' n'izindi, atabiciye ku ruhande yagaragaje ko nyuma yo gutandukana n'umugabo we wari umuvugabutumwa yahisemo kuva muri Uganda akajya gutura muri Canada ku mpamvu z'umutekano we kuko ari umugore uryamana n'abo bahuje agitsina. 


Yagize ati: "Nafashe umwanzuro wo kuva muri Uganda kuko neruye nkatangaza ko ndyamana n'abo duhuje igitsina ku mpamvu z'umutekano wanjye, kuryamana n'abo muhuje igitsina uri umugore muri Uganda kandi warashatswe na Pasitori, ni ikizira". Uyu mugore nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umugabo we yahise ajya gutura muri Canada kuva mu 2020 akaba abana n'umugore mugenzi we bahuje igitsina. 


Ubu abana be Esther na Ezekiel begukanye East Africa’s Got Talent bahatanye muri Canada’s Got Talent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND