RFL
Kigali

Umutoza Ten Hag yemeje ko Harry Maguire akomeza kuba kapiteni wa Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/07/2022 14:10
0


Mu gihe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Manchester United batekerezaga ko umutoza mushya w’iyi kipe Erik Ten Hag agiye gukora impinduka zirimo no gutangaza kapiteni mushya, batunguwe no kumva avuze ko Maguire akomeza kwambara igitambaro cya kapiteni.



Umutoza Ten Hag yafashe uyu mwanzuro mu gihe hari abatekerezaga ko hagati ya De Gea, Christiano na Fernandez harimo umwe uzahabwa igitambaro cyo kuyobora bagenzi be mu kibuga.

Bigaragara ko Ten Hag atihutiye guhindura cyane ikipe yasanze, ahubwo arashaka kubanza gukorana nayo hanyuma azafate icyemezo nyuma, ni nayo mpamvu atigeze ahindura kapiteni w’iyi kipe Harry Maguire.

Harry Maguire wagizwe kapiteni wa Manchester United ku bwa Ole, ntabwo yakunze kuvugwaho rumwe n’abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana b’iyi kipe kubera amakosa ya hato na hato aklunda gukora agashyira mu kaga ikipe, bagasaba ko yakwamburwa igitambaro ndetse agashyirwa ku ntebe y’abasimbura.

Ntabwo umusimbura wa Ole yigeze atega amatwi abafana kuko yakomeje kugirira ikizere Maguire nubwo nubwo yakundaga gukora amakosa menshi mu kibuga.

Ten Hag nawe ntabwo yigeze ata umurongo kuko yemeje ko Maguire akomeza kuba kapiteni wa Manchester United nk’ibisanzwe.

Harry Maguire azakomeza kuba kapiteni wa Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND