RFL
Kigali

Umweyo urakubura umuhisi n’umugenzi muri Gasogi! Nyuma y’abakinnyi 11 umutoza Shaban nawe yeretswe umuryango

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/07/2022 14:33
0


Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi 11 mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, ikipe ya Gasogi United yasezereye umutoza Mbarushimana Shaban watozaga nk’umutoza mukuru nyuma y’igenda rya Guy Bukasa.



Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, nibwo Gasogi United ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yashimiye umutoza Shaban umusanzu we no kwitanga yagaragaje mu gihe bari bamaranye.

Yagize iti”Shabani Mbarushimana, tugushimiye byimazeyo umusanzu wose watanze muri @gasogi_united tukwifurije ibyiza imbere”.

Umutoza Shaban abaye umuntu wa 12 utandukanye na Gasogi United mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, dore ko iherutse gutandukana n’abakinnyi 11.

Nyuma yuko shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-22 isojwe, ikipe ya Gasogi United yinjiye ku isoko ry’abakinnyi ishaka gukora impinduka kugira ngo izitware neza kurushaho mu mwaka utaha w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha.

Mu mpinduka iyi kipe yahereyeho ni ukwirukana abakinnyi batatanze umusaruro wifuzwaga mu mwaka ushize ndetse barekura n’abandi bifujwe n’andi makipe, ndetse inagerekaho kwirukana umutoza Shaban.

Abakinnyi 11 bamaze gutandukana na Gasogi United bayobowe na Iddy Museremu, Armel Ghislain, Herron Berian Scarla, Nsengiyumva Moustafa, Mfashingabo Didier, Mbogo Ali, Tuyisenge Hakim, Ntamuhanga Tumaine, Nzitonda Eric, Rugamba J Baptiste na Nkubana Marc.

Byitezwe ko Gasogi United izatozwa n’umutoza mushya mu mwaka utaha w’imikino ndetse nayo ikaba iri ku isoko ry’abakinnyi aho iri mu biganiro n’abakinnyi batandukanye yitegura gusinyisha.

Umutoza Mbarushimana Shaban yirukanwe muri Gasogi United


Heron Scarla yasezerewe muri Gasogi

Armel Ghislain nawe yasezerewe muri Gasogi United

Iddy Museremu nawe ntakibarizwa muri Gasogi United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND