RFL
Kigali

Umweyo uravuza ubuhuha muri Rayon Sports! Abakinnyi 6 barimo Kwizera Olivier na Makenzi beretswe umuryango

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/07/2022 10:41
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwamaze gutangaza ko butazongerera amasezerano abakinnyi batandatu bakiniraga iyi kipe barimo Kwizera Olivier na Nizigiyimana Karim Makenzi bose bari basoje amasezerano.



Mu rwego rwo gutegura umwaka utaha w’imikino, Rayon Sports ikomeje gukora impinduka zitandukanye zirimo kuzana itsinda rishya ry’abatoza bayobowe n’umutoza mukuru Haringingo Francis ndetse yaguze abakinnyi batandukanye bashya bazayifasha kugera ku ntego yiyemeje uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, uko igura abakinnyi ni nako irekura abandi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije ku rubuga rw’iyi kipe rwa YouTube, bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’abakinnyi 6 hafi ya bose babanzaga mu kibuga bari basoje amasezerano.

Anbakinnyi 6 batandukanye na Rayon Sports ni umunyezamu Kwizera Olivier, myugariro Nizigiyimana Karim Makenzi, Sekamana Maxime ukina anyuze ku mpande, myugariro Habimana Hussein, Ishimwe Kevin wari werekeje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura nawe yasezerewe ndetse na Bukuru Christophe.

Aba bakinnyi bose bari basoje amasezerano bari bafitanye na Rayon Sports, ndetse bamwe muri bo bifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko ubuyobozi bwo bwahisemo gutandukana na bo.

Abakinnyi batandatu birukanwe bariyongera ku banyamahanga batatu barimo Sanogo, Kwizera Pierre na Mael Dinjeke nabob amaze gutandukana n’iyi kipe.

Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Mbirizi Eric wo mu gihugu cy’u Burundi, Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali n’abandi.

Byitezwe ko hari abandi bakinnyi b’abanyamahanga baza kwiyongera muri Squad umutoza Haringingo azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Kwizera Olivier ntazakinira Rayon Sports umwaka utaha

Makenzi yamaze kwerekwa umuryango muri Rayon Sports

Ishimwe Kevin yamaze gutandukana na Rayon Sports

Bukuru Christophe ntazakinira Rayon Sports umwaka utaha

Sekamana Maxime yamaze kwerekwa umuryango usohoka muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND