Tuyishime Thacien uzwi nka Thacien Titus mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu gahinda ko kubura Se witabye Imana azize uburwayi.
Thacien Titus wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Aho ugejeje ukora", "Uzaza ryari Yesu", "Mpisha mu mababa", n'izindi, yavuze ko hari urwibutso rukomeye asigiwe n'umubyeyi we Kamugundu Zachee witabye Imana kuwa 03 Gicurasi 2024.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Thacien Titus yavuze ko Se yari umujyanama mwiza ndetse akaba "yakundaga umwana ukunda akazi". Ati "Yadutoje gusenga no kubana na bose amahoro, yakundaga kutubwira ko Imana ari urukundo ati Udakunda ntazi Imana".
Uyu muramyi avuga ko Se yari umubyeyi mwiza ukunda cyane umuryango we, kandi yakundana gukora cyane. Yashimiye abantu bose bakomeje kubaba hafi mu buryo bwose muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we, ati "Tubasabiye umugisha".
Ikiriyo kiri kubera ku Karere ka Kamonyi mu rugo rwa Kamugundu. Kuri iki Cyumweru haraba ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwa Kamugundu Zachee. Ni mu gihe kuwa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 ari bwo nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi rya Nyamugari ku Kamonyi.
Gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Thacien Titus
Thacien Titus avuga ko Se yabatoje gusenga Imana
Nyakwigendera Kamugundu yakundaga cyane umuryango we
Kamugundu Zachee ubwo yari kumwe n'umukazana we [Umugore wa Thacien Titus
Thacien Titus yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Uzaza Ryari Yesu"
TANGA IGITECYEREZO