RFL
Kigali

Zayn Malik umaze imyaka itandatu mu bworozi yiteguye gushyira hanze alubumu yise "Room Under The Stairs"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/05/2024 10:13
0


Umuhanzi Zayn Malik uririmba injyana ya Pop yatangaje ko mu myaka itandatu ishize atagaragara mu muziki, yari ari mu bworozi, ubu akaba yiteguye kugaruka mu muziki ashyira hanze alubumu ye nshya yise "Room Under the Stairs".



Iki gitaramo cya mbere cya Zayn Malik nk'umuhanzi wigenga, kizabera i London kuwa 17 Gicurasi 2024. Agiye kugikora nyuma y'imyaka itandatu yari amaze ahugiye mu bworozi bw'amatungo yo mu rugo, ibintu byatumye aburirwa irengero mu muziki.

Uyu muhanzi avuga ko ubu bworozi bwe amaze igihe ahugiyemo abukorera mu Bwongereza na Pennsylvania, akaba yoroye inkoko, imbwa n'injangwe. Avuga ko yifuza kwagura ubworozi bw'aya matungo ye ndeste akongeramo n’indogobe.

Uyu muhanzi kandi ugiye gushyira hanze umuzigo w'indirimbo ze, yahoze aririmba mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane. Zain Javadd Malik wamamaye nka Zayn Malik w’imyaka 31 yagiye akundwa mu ndirimbo nyinshi yaba izo yaririmbye akiri mur iri tsinda ndetse n'izo yakoze ku giti cye nka Pillowtalk, Dusk till down, Let me n'izindi nyinshi.

Iki gitaramo cye kije nyuma y’imyaka umunani ishize atumiwe mu birori byitwa Capital's Summertime Ball. Ubwo yari ku rubyiniro, yaje kuhava ataririmbye, aza gutangaza ko afite agahinda gakabije. Nyuma yagarutse asezeranya abafana be ko yabatengushye, ko azagaruka agakora ibirenze, asobanura ko byatewe n'ikibazo cy’uburwayi.


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND