RFL
Kigali

Padiri Jean François Uwimana agiye kuririmba mu birori bikomeye bya Kiliziya Gatolika y'u Budage

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/05/2024 11:41
0


Padiri Jean François Uwimana umaze igihe mu Budage ku mpamvu z'amasomo, akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo "Loved you", "Nyirigira", "Twigendere", "Ni Yezu", "Kana k'iwacu" n'izindi, agiye kuririmba mu birori bikomeye byateguwe na Kiliziya Gatorika y'u Budage.



Mu mpera z'uku kwezi kwa Gicurasi, Kiliziya Gatolika y'u Budage izizihiza umunsi mukuru wayo uba buri myaka 2. Uzaba kuva tariki 29/5/2024 kugeza tariki 2/6/2024. Kuva ibi birori byatangira kuba ni ubwa mbere bigiye kuririmbamo umuhanzi nyarwanda.

Padiri Jean François Uwimana usingiza Imana mu njyana ya Rap, ibikorwa bikorwa n'abapadiri mbarwa ku Isi, ari muri bake cyane batoranyijwe kuzataramira abazitabira ibyo birori baturutse impande zose z' u Budage no mu bindi bihugu. 

Padri Uwimana akaba yaratoranyijwe nka 'Intercultural Artist of the Diocese Erfurt' bikaba ari ubwa mbere bibaye ko umunyarwanda aserukiye Diyoseze yo mu Budage ku rwego nk'uru, mu yandi magambo ni amateka mashya yanditswe n'umuhanzi wo mu Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Padiri Uwimana yagize ati: "Ni opportunity [amahirwe] nini cyane kuko utanabisaba uretse kubona bibaye, nka bimwe tuvuga ngo Imana ikora ibyayo, ahubwo munsabire nzitware neza kuko ngomba kuririmba mu ndimi nyinshi. " 

Padiri Uwimana uzwi mu ndirimbo izimo "Nyirigira", yavuze ko niyitwara neza bizavamo amahirwe y'uburyo bunyuranye azamusunikira kujya ku rwego mpuzamahanga mu muzik we. Ati "Nta kabuza nibigenda neza bizabyara n'ibindi byiza ku rwego 'International' ".

Avuga ko gutumirwa kujya kuririmba ahantu nk'aha ari umugisha ukomeye "nubwo wenda navuga ko igitekerezo bakigize kubera ko muri Diyoseze no kuri Kaminuza bazi ko ndi umunyamuziki kandi nkaba nkunze gukorana na bamwe mu badage." 

Mu mboni ze asanga umuziki we ukomeje gushinga imizi, ati "Ubwo wasanga mu babitegura harabonetsemo umufana wavuze ati kuri iyi nshuro twongere muri Programm akantu kari International kandi Padiri wacu yabikora. Ariko ubwo ni ikimenyetso cy'uko bemera ibyo nkora.".

Ati "Mu by'ukuri ariko ni iby'Imana kuko Kiliziya Gatolika y'u Budage ni nini cyane ifite Miliyoni z'abagatulika. Diyoseze mbomo nayo ni nini bihagije ku buryo utarota ko bari buhamagare umunyafurika uhamaze imyaka 3 gusa mu bintu nk'ibi biba 1 mu myaka ibiri kdi bigahuruza benshi."

Avuga ko kuba ari umupadiri ukora injyana ya Hiphop ndetse akerekwa urukundo rwinshi, bimuhamiriza ko yavukanye umugisha w'Imana. Ati "Ni ukubona bibaye nta kindi, ariko rwose ubusanzwe abapadiri b'ababaraperi ni mbarwa ku isi da! Ariko kuba narahawe umugisha kuva nkivuka, nta banga." 


Padiri Uwimana akomeje gutungurwa n'Imana


Padiri Uwimana azaririmba mu birori bikomeye byateguwe na Kiliziya Gatolika y'u Budage

REBA INDIRIMBO "LOVED YOU" YA PADIRI UWIMANA JEAN FRANCOIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND