RFL
Kigali

Cyera kabaye Sheebah yemereye nyina umwuzukuru

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/05/2022 19:25
0


Sheebah wagiye wiyemerera kenshi ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo, cyera kabaye yemereye nyina umwuzukuru.



Ibi yabigarutseho mu butumwa yageneye nyina ku munsi wa ba nyina w'umuntu wizihizwa tariki 8 Gicurasi 2022.

Yifashishije urubuga rwe rwa instagram rukurikirwa n'abarenga miliyoni, yashyizeho ifoto ya nyina maze ayiherekeza ubutumwa bugaragaza ko nawe ari mubana nyina akeneyeho umwuzukuru, asaba Imana kumuha kuramba kugira ngo azabashe kubona abo buzukuru.

Hari aho yagize ati"warakoze mama kumpa ubuzima. Ndabizi ntibyari byoroshye ariko byagenze neza ..." Yakomeje agaragaza ko nawe ari mu bana nyina ategerejeho umwuzukuru, maze asaba Imana gukomeza guha uyu mubyeyi we kuramba kugira ngo abone abo buzukuru yifuza. Mu ijambo rikomeye hari aho yagize ati" Imana yanjye iguhe kuramba kugira ngo uzabashe kubona abuzukuru bawe bose ndabizi urabashaka cyane, ndagukunda mama nongeye kugushima ko wampaye ubuzima"

Kuva Shebah yamenyekana mu muziki nta musore arerekana nk'umukunzi we, ndetse yanagiye yiyemerera kenshi ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo, ibintu bitavuzweho rumwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND