RFL
Kigali

Impuruza ku bakoresha iPhone bari mu bashobora kugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/03/2024 15:22
0


Abafite ibikoresho bya Apple hirya no hino ku Isi barasabwa kuba maso muri iyi minsi bitewe nuko hadutse abatekamutwe bari kubaha ubutumwa bubasaba guhindura ijambo-banga (Password) bakoresha kuri konti zabo za iCloud.



Urubuga macrumors.com rwatangaje ibi, rugaragaza ko ibitero nk’ibi (Phishing attacks) bikomeje kugabwa ku bafite ibikoresho bya Apple by’umwihariko abakoresha telephone za iPhone, mudasobwa za Mac ndetse n’amasaha y’uru ruganda azwi nka Apple Watch, aho bohererezwa ubutumwa bwinshi kandi buzira rimwe (multi-factor authentication messages) bubasaba guhindura ijambo-banga rya konti zabo za iCloud.

Uku kuboherereza ubu butumwa bwinshi icyarimwe, abagaba ibi bitero ngo bibafasha kumvisha ufite cya gikoresho cya Apple ko akwiye gukora ibyo bamusabye atazuyaje maze agahindura rya jambo-banga ari nabyo bibafasha kubona uko binjira muri ya konti ya icloud bakabasha gukuramo amakuru yose bashaka ndetse no gukora gukora ibyo bashaka byose haba muri telephone, mudasobwa n’ibindi byose bikoresha ya konti ya icloud.

Uko wamenya niba wagabweho ibi bitero

Kugira ngo umenye neza ko ibi ari ibitero by’ikoranabuhanga, uzasanga bwa butumwa bwaje ari bwinshi cyane ku buryo nta kindi kintu wakora kugeza igihe ubashije guhakanira (dismiss) bwa butumwa uko bwaje kandi ku bikoresho byose bikoresha konti yawe ya iCloud.

Uwitwa Parth Patel, umwe mu bagabweho ibi bitero, yavuze ko byamusabye guhakanira (dismiss) ubutumwa burenga ijana yari yohererejwe akanda ku ijambo rigira riti “Don’t Allow”. Nyuma yo gukanda iryo jambo muri izo nshuro zose, ngo nibwo Patel yabashije kongera gukoresha igikoresho (device) cye nk'uko bisanzwe.

Nyuma yo kuguha ubu butumwa, uwagabye ibitero ahita aguhamagara akoresheje numero yiyitirira ko ari iyo mu ruganda rwa Apple, hanyuma wamwitaba akakubwira uburyo konti yawe iri mu kaga kubera ibitero yagabweho, maze akagusaba kumuha amakuru y’ibanze kugira ngo agufashe guhagarika ibyo bitero.

Ntabwo harasobanuka neza inzira abagaba ibi bitero bacamo kugira ngo babashe kohereza ubu butumwa bw’urudaca ku bafite ibikoresho bya Apple, gusa bigaragara nk’aho hari uruhurirane rw’amakosa aba yabayeho bikaba byatuma hari abashobora kwinjira mu mikorere (System) ya Apple kugera ku rwego rwo koherereza ubutumwa abafite ibikoreshoo by’urur ruganda.

Inama ku bafite ibikoresho bya Apple

Abafite ibikoresho bya Apple barasabwa gutuza no kwirinda kugira uwo baha amakuru yihariye ajyanye na konti zabo za iCloud n’ubwo byaba bigaragara ko ashobora kuba aturutse ku ruganda rwa Apple. 

Nta na rimwe biba byemewe ko usangiza umuntu awo ari we wese kode ikoreshwa rimwe (one-time code), ndetse n’uruganda rwa Apple ubwarwo ntirujya rusaba abakiliya bayo kode iyo ariyo yose.


Abakoresha ibikoresho bya Apple basabwe kuba maso kuko hadutse abatekamitwe


Umwanditsi: Justin Kayiranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND