RFL
Kigali

#Kwibuka28: Ngabonziza Augustin wabaye inshuti na Sebanani André kuva mu 1979 yatangaje ibyo yibukira kuri uyu muhanzi wishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/04/2022 15:07
0


Umuhanzi Ngabonziza Augustin uri mu bo hambere bakanyujijeho, wamamaye muri Orchestre Les Citadins, muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ibyo yibukira kuri Sebanani Andre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Sebanani André yari umunyamakuru n’umuhanzi ukundwa cyane ndetse n'ubu ugikundwa na benshi n’ubwo atakiriho. Indirimbo nka ’Urabaruta’, ’Karimi ka shyari’, ’Zuba ryanjye’, ’Urwo ngukunda ni cyimeza’, ’Mama Munyana’, ’Nkumbuye umwana twareranywe’, ’Susuruka’ yaririmbanye n’umufasha we, n’izindi ziri mu rwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda n’abandi.


Nyakwigendera Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura ya Gitarama, ubu akaba ari mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Muri ibi bihe byo #Kwibuka28, Ngabonziza Augustin yatangaje ibyo yibukira kuri Sebanani André wari mukuru we mu muziki. Aba bombi bari bahuriye mu mwuga w'ubuhanzi bahuye bwa mbere mu 1979 baba inshuti kuva ubwo. 

Ngabonziza Augustin yagize ati: "(Sebanani) Yari afite indangagaciro z'umunyarwanda muzima, mu bijyanye no kurwanya amacakubiri ubyumvira mu ndirmbo ze kwa kundi yaririmbaga ati 'Karimi ka shyari' bihita bikumvisha neza uwo yari we". Yakomeje agira ati: "Ikinamico ze zitanga isomo mu buzima kuko yakinaga ubuzima bw'abantu bwo hanze aha bwacu, yari umukinnyi mwiza cyane wandikaga neza ikintu namwibukiraho gikomeye yaradusetsaga".

Ngabonziza Augustin yagaragaje ko Sebanani yari umuntu watebyaga cyane akanyura benshi. Yavuze ko muri ibi bihe byo #kwibuka28, abahanzi bagakwiye kumukuraho isomo kuri Sebanani. Yagize ati: "Muri ibi bihe byo kwibuka, ibyo abahanzi bagakwiye kumufataho nk'isomo ni byinshi; Yari umunyamahoro, yari umuntu ukunda gusetsa abandi. Isomo rikomeye abantu bamufatiraho ni uko bakwiriye kugira indangagaciro nziza z'umunyarwanda muzima".


Ngabonziza Augustin wibukira byinshi kuri Sebanani kandi bikamuherekeza, yamamaye hambere muri Orchestre Les Citadins. Azwi mu ndirmbo nka ‘Ancila’, "Rugori rwera" n'izindi. 

Nyakwigendera Sebanani André utazamuva ku mutima, afite amateka maremare, akaba yaramenyekanye cyane mu ikinamico zitandukanye yakinanye ubuhanga n’ubu abantu bakaba bakizikunda cyane. Zimwe mu ikinamico azwimo ni iyitwa “Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi”; “Icyanzu cy’Imana (Uwera)”, n’izindi. Yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda ya “Discothèque-Phonotèque”, akora muri gahunda yari ijyanye n’urwenya “Ubuvanganzo bw’umwimerere nyarwanda”, kandi yari umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.

Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi. Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi”. Nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije Orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikundwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.

Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa. Yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha nk’uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND