RFL
Kigali

Menya ikintu gikomeye Lt Gen Muhoozi yabwiye Massamba Intore nyuma yo kumuha impano mu birori by'isabukuru ye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/04/2022 11:23
0


Massamba Intore yahishuye ikintu gikomeye yabwiwe na Lt Gen Muhoozi nyuma yo kumuha impano mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 48 yaririmbyemo.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, ni bwo habaye ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Keinerugaba. Ibi birori by'akataraboneka byabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval byitabirwa n'abayobozi batandukanye n'abaturage benshi baturutse imihanda n'imihanda mu Mujyi wa Kampala no mu bindi bice by'icyo gihugu. 

Muri ibi birori byitabiriwe n'abantu uruvunganzoka, hari hatumiwe abahanzi batandukanye bo muri Uganda barenga 10 barimo Jose Chameleone, Bebe Cool n'abandi. Massamba Intore ukora umuziki mu njyana Gakondo y'igihugu cy'u Rwanda, nawe ari mu basusurukije ibi birori by'umwana wa Perezida wa Uganda. Yari kumwe na Ruti Joel ndetse na Symphony Band.


Impano Massamba yahaye Lt Gen Muhoozi

Masamba yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Inkotanyi cyane" n'izindi, icyakora iyi yo ngo yari yayisabwe na Lt Gen Muhoozi ubwo yamutumiraga ko yazayiririmba. Nk'uko twabigarutseho muri ibi birori, Massamba yahaye impano Lt Gen Muhoozi y'umupira wanditseho 'Inkotanyi cyane'. Nyuma yo kumushyikiriza iyi mpano, Muhoozi yamubwiye amagambo akomeye.

Massamba yagarutse kuri aya magambo mu kiganiro B-wire cya B&B FM UMWEZI cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022. Nyuma y'iminota 10 ageze ku i Kanombe ku kibuga cy'indege avuye i Kampala ku murongo wa talefone bamubajije uko yitwaye muri ibi birori, avuga ko byagenze neza ashimira igihugu cyamuhaye umugisha kikamwemerera kuzatarama muri ibi birori ndetse kikamwitaho muri byose uhereye ku matike y'indege n'ibindi byose.

Abanyamakuru bamubajije icyo impano yahaye Lt Gen Muhoozi isobanuye maze asubiza agira ati: "Yakunze indirmbo yitwa 'Inkotanyi cyane' arayinsaba ngo nzayimuririmbire, hanyuma nanjye muha T-shirt yanditsiho 'Inkotanyi cyane'. Njya kuyimuha rero yarayishimiye cyane arabikunda".

Yakomeje avuga ikintu gikomeye yamubwiye ati: "Yarambwiye ati iriya ndirimbo ndayikunda cyane ati nanjye ndi 'Inkotanyi cyane'. Ni uko yanyibwiriye ubwe mushyikirije iriya mpano". Massamba yavuze ko yasanzeyo abantu bakunze u Rwanda, ashimangira ko yasize arubahaye, aruberetse ndetse anarubabwiye. 

Ni we muhanzi rukumbi waririmbye mu buryo bwa Live muri ibi birori byarimo abahanzi b'ibikomerezwa nka Jose Chameleone, Bebe Cool n'abandi. Mu mboni ze yavuze ko ibi birori byamweretse ko u Rwanda rwubashywe kandi Perezida Paul Kagame akunzwe cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND