RFL
Kigali

Miss Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine yagiriwe Inama ikomeye na Miss Jolly

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/03/2022 11:35
1


Miss Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, akaba ari we Nyampinga wa mbere witabiriye Miss World yagiriye inama ikomeye Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, nibwo Miss Muheto Nshuti Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 ahigitse abakobwa 18 bari bahataniye iri Kamba. Miss Jolly wari uri mu bagize akanama nkemurampaka, yageneye ubutumwa bwihariye uyu Nyampinga mushya usimbuye Ingabire Grace. 


Ku mbuga nkoranyambaga, Miss Jolly yagaragaje ko irushanwa ritari ryoroshye kandi yishimiye insinzi ya Muheto.

Mu mpamba ikomye yamugeneye ubwo yaganiraga na Inyarwanda, yagize ati"Ubutumwa namugenera ni uko agomba kugira intego mubyo arimo gukora akagera ikirenge mu cy'abandi, hanyuma akamenya kuguma ku ntego kugira ngo ashobore guha icyubahiro ikamba rya Nyampinga nk’uko abandi babigenje". 


Muheto Nshuti Divine wegukanye amakamba abiri azahembwa ibihembo bitandukanye birimo n'imodoka nshya [Hyundai Creta 2021] azahabwa na Hyundai Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwibutso magnifique1 year ago
    Nibyo kandi nibyiza wari ubikwiriye.





Inyarwanda BACKGROUND