RFL
Kigali

Umuhanzikazi ukundana n’abo bahuje imiterere yaguriye imodoka inkumi bari mu rukundo avuga ko yaciye ukubiri no gukundana n'abagabo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/03/2022 12:09
0


Umuhanzikazi Noti Flow ukundana n’abo bahuje imiterere yaguriye imodoka inkumi bakundana, ahishura ko yamaze guca ukubiri no gukundana n'abasore cyangwa abagabo.



Uyu muhanzikazi ni umuraperi ukomeye muri Kenya. Ubusnzwe yitwa Natalie Florence Kutoto, akaba yaramamaye nka Noti Flow mu muziki. Uyu mukobwa bisanzwe bizwi ko akundana n'abakobwa bagenzi be, ndetse anafite umukobwa bakundana uzwi witwa King Alami. Ku munsi we w’amavuko, yatunguye iyi nkumi bakundana ayiha impano y'imodoka nshya.


Noti iyi nkumi yihebeye yahaye imodoka yanezerewe cyane, aha yamusomaga ku kiganza

Iyi nkumi yahawe imodoka ivuga ko nayo yiteguye kuzabana n'uyu muhanzikazi akaramata. Hari aho yagize ati"birashoboka ko mu myaka 10 cyangwa 11 tuzakora ubukwe. Papa na Mama bahuye n’umukunzi wanjye, bose baramushimye nanaberetse tottoos. Mama wanjye akunda Noti. Nabwiye Data ko nkundana n’abo duhuje igitsina mfite imyaka 14, avuga ko ubwo ntazatwita ntacyo bitwaye abyemeye. Mama we yabimenye mfite imyaka 18".


Yamuhaye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Volkswagen

" Mu by’ukuri abahungu bo bacana inyuma". Noti yavuze ko urukundo yagiye agirana n'abasore, ntaho ruhuriye n’urwo yagiranye n'abakobwa bagenzi be. Yahishuye ko atazongera gukundana na rimwe n'abasore, ashimangira ko yabaye umu-lesbian nyawe.


Uyu muraperi afite indirimbo nyinshi zirimo n’izo yagiye ahuriramo n'abandi bahanzi nka "My Boo" yakoranye na Wenwah, "Foto Moto " yakoranye na Benzema n'izindi nyinshi.

REBA HANO INDIRIMBO YE FOTO MOTO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND