RFL
Kigali

Umuraperi Navio yinjiye mu itangazamakuru atangira ikiganiro kuri imwe muri radio zikomeye muri Uganda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/04/2022 15:19
0


Daniel Lubwama Kigozi, umuraperi wamamaye nka Navio mu muziki yinjiye mu itangazamakuru akaba yatangiye gukora ikiganiro kitwa “Drive Show” kuri Sanyu FM, imwe muri radio zikomeye muri Uganda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, nibwo uyu muraperi uri mu bakomeye kandi bubashywe muri Uganda yatangiye urugendo rushya nk'umunyamakuru kuri Sanyu FM. Ikiganiro“Drive Show” ari gukora si gishya ahubwo yasimbuye Timothy Code na Jaluo, bari basanzwe bagikora kuri iyi radio.


Navio yinjiye mu itangazamakuru 

Timothy Code uri mubo Navio yasimbuye, aherutse kuvuga ko atabishidikanyaho ko uyu muraperi azitwara neza muri iki kiganiro. Hari aho yagize ati" Nta byinshi nababwira, ni umuraperi mwiza kandi nizeye ko ikiganiro azagikora neza ". Ku rupapuro rwamamaza iki kiganiro, bagaragaza ko gitambuka buri munsi guhera saa 5:00 z'umugoroba.

Uyu muhanzi muri iyi minsi ahagaze neza, kuko aherutse kugira amasezerano yo kwamamaza inzoga yo mu bwoko bwa whisky yitwa Johnnie Walker. Yamamaye mu ndirmbo nyinshi nka " One and only", "Njogereza" n’izindi.

REBA HANO INDIRIMBO YE NJOGEREZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND