Ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare "Team Rwanda" yerekeje muri Algeria mu ruhererekane rw'isiganwa rizamara iminsi 10.
Mu
rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, nibwo iyi kipe y'igihugu yahagurutse ku kibuga
cy'indege cya Kigali berekeje muri Algeria.
Abakinnyi
batanu barimo; Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur,
Nkundabera Eric na Uwiduhaye, nibo buriye indege, bakaba bajyanye na David
Louvet umutoza mukuru, Ruvogera Obed umuganga na Maniriho Eric umukanishi.
Hari
gashize imyaka 8 u Rwanda rutitabira iri siganwa aho rwaherukagayo mu
2016. Iri siganwa rizatangira tariki 11
Gicurasi aho bazatangira bazenguruka umujyi wa Oran ku ntera ya Kirometero 6.5
bakazenguruka inshuro 17.
Umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku amagare Ruyonza Arlette niwe wahaye ibendera rw'igihugu iyi kipe yiteguye kwitwara neza
Gahunda yose y'uko isiganwa ryose rizagenda
TANGA IGITECYEREZO