RFL
Kigali

Denver Nuggets yatsinze Minessota Timberwolves, iguma kuzamuka umusozi ukomeye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/05/2024 8:49
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Denver Nuggets yatsinze Minessota Timberwolves muri NBA Playoffs mu mikino ya kimwe cya kabiri, Nuggets igira intsinzi ya mbere kuri ebyiri za Minessota Timberwolves.



Nikola Jokic na Murry, ni bamwe mu bakinnyi bafashije Denver Nuggets kwikura imbere ya Minessota Timberwolves, kubera ko Jokic na Murry Jamaal batsinze amanota 24 yose aba 48 batsinze ari babiri gusa. 

Umukino wa none warangiye ari amanota 117 ya Denver Nuggets kuri 90 ya Minessota Timberwolves, Denver Nuggets iba ibonye intsinzi ya mbere.

Ku mukino wa kabiri wari wahuje Denver Nuggets na Minessota Timberwolves wari wabaye ku itariki 07 Gicuransi, warangiye Minessota Timberwolves itsinze amanota 106 kuri 80 ya Denver Nuggets.

Ku itariki 05 Gicuransi, ni bwo Minessota Timberwolves yatsinze Denver Nuggets mu mukino wa mbere, itsinda amanota 106 kuri 99.

Kugira ngo Denver Nuggets izakine umukino wa nyuma mu Burengerazuba, birayisaba gutsinda imikino itatu isigaye, ikagira intsinzi enye kuri ibyiri za Minessota Timberwolves.

Mu gihe Minessota Timberwolves yatsinda indi mikino ibiri, Denver Nuggets ifite igikombe giheruka yahita isezererwa.

Mu wundi mukino wabereye kuri Gainbridge Fieldhouse, Indiana Pacers yatsinze New York Knicks, ihita igira intsinzi imwe kuri Ebyiri za New York Knicks.


Denver Nuggets yatsinze Minessota Timberwolves muri NBA Playoffs kimwe cya kabiri, ihita ibona intsinzi ya mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND