RFL
Kigali

Yayigeranyemo agahigo! Urugendo rwa Kylian Mbappé muri Paris Saint-Germain yamaze gusezeraho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/05/2024 8:44
0


Umwe mu bakinnyi bafite impano y'umupira w'amaguru idasanzwe ku Isi, Umufaransa Kylian Mbappé, yamaze gutangaza ko atazakomezanya na Paris Saint-Germain yari yaratumye aca agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto uguzwe amafaranga menshi.



"Nifuzaga rwose kuba umwe mu bagize umushinga w'iyi kipe, imwe mu zifite intego zihambaye ku mugabane w'Iburayi". Kylian Mbappé avuga impamvu yahisemo kwerekeza muri Paris Saint-Germain.

Uyu mukinnyi yatangajwe mu ikipe ya Paris Saint-Germain taliki 03 Kanama muri 2017 avuye muri Monaco yari amaze gufasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Yari atijwe ariko mu masezerano harimo ko azagurwa miliyoni 180 z'Amayero ndetse biza kurangira ariyo aguzwe aba ashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto uguzwe amafaranga menshi ndetse aba ari nawe mukinnyi wa kabiri uguzwe amafaranga menshi ku Isi nyuma ya Neymar.

Kugira ngo Kylian Mbappé yemere kujya muri Paris Saint-Germain ni Unai Emery wayitozaga icyo gihe wabigizemo uruhare aho yamusanze iwabo aramuganiriza abona kwemera.

Akiyigeramo, yahawe kujya yambara nimero 29 maze taliki ya 8 Nzeri akina umukino we wa mbere batsindaga iyo bita Metz ibitego 5-1 ndetse anatsindamo igitego.

Nyuma y'iminsi 4 gusa yahise atsinda igitego cye cya mbere muri Champions League ubwo batsindaga Celtic bari kumwe mu itsinda ibitego 5-0.

Yongeye gutsinda muri Champions League ubwo batsindaga FC Bayern Munich ibitego 3-0 akaba ari we watsinze igitego cya 3. 

Taliki 06 Ukuboza Kylian Mbappé yatsinze igitego cye cya 20 muri iri rushanwa rya Champions League mu mukino batsindwagamo na FC Bayern Munich ibitego 3-1 bituma ahita aba umukinnyi muto ugejeje ibi bitego. Icyo gihe yari afite imyaka 18 n'amezi 11.

Igikombe cye cya mbere cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa yagitwaranye na Paris Saint-Germain taliki 8 Gicurasi muri 2018.

Mu kwezi kwa 7 muri 2018 uyu mukinnyi yaje guhabwa kuzajya yambara nimero 7 mu mugongo mu mwaka w'imikino wari ugiye gukurikiraho.

Mu magambo Mbappé yatangaje nyuma yo guhabwa nimero nshya yagize ati "Nkomeje kugerageza gutera imbere mu kibuga kandi ndatekereza ko ku bwanjye, cyari igihe gikwiye cyo guhindura nimero. 

Ni ikintu cyo kwemeza. Nimero 7 ni iy'icyamamare kandi yambawe n'ibihanganjye byinshi. Ndizera ko nzashobora guha ubutabera iyi nimero mu kibuga".

Mu mukino we wa mbere yakinnye ayambaye yahise atsinda ibitego 2 mu minota 10 ubwo batsindaga Guingamp ibitego 3-1 muri shampiyona.



Ubwo Kylian Mbappé yasinyiraga Paris Saint-Germain 

Mu mwaka w'imikino wa 2018-2019 uyu mukinnyi yakoze ibidasanzwe atsinda ibitego ubutitsa birimo n'icyo yatsindiye Manchester United kuri Old Trafford muri Champions League bayitsinda ibitego 2-1 gusa biza kurangira ibasezereye.

Muri uyu mwaka w'imikino byarangiye Mbappé atsinze ibitego 33 muri shampiyona aba ari nawe mukinnyi ufite ibitego byinshi kurusha abandi anagirwa umukinnyi w'umwaka wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 Kylian Mbappé yaje akomeza gukora akazi muri Paris Saint-Germain maze taliki ya 7 Kanama ayifasha kwegukana igikombe cya Super Cup atsinda igitego batsinda Rennes ibitego 2-1.

Mu mukino ufungura shampiyona nabwo yatangiye atsinda igitego mu mukino warangiye batsinze Nîmes ibitego 3-0 muri rusange.

Taliki ya 22 Ukwakira Mbappé yaje kwandika amateka mashya muri Champions League ubwo yavaga ku ntebe y'abasimbura ku mukino Paris Saint-Germain yari yakinnyemo na Brugge ahita atsinda ibitego 3 wenyine (hat-trick) maze aba abaye umukinnyi ukiri muto ugejehe ibitego 15 muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Icyo gihe yari afite imyaka 20 n'iminsi 306.

Yongeye gufasha Paris Saint-Germain kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse aba ari nawe usoza ayoboye abandi bakinnyi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Bufaransa izwi nka Ligue 1.

Umwaka w'imikino wa 2020-21 uyu mukinnyi ntabwo yawutangiye neza kubera ko yari arwaye COVID-19 ndetse bituma atagaragara mu mikino 3 ibanza gusa aza kugaruka taliki ya 20 Nzeri muri 2020 bakina na Nice anatsinda igitego kuri penariti.

Taliki ya 28 Ukwakira Mbappé yatanze imipira 2 yavuyemo ibitego kuri Moise Kean mu mukino batsindagamo ibitego 2-0 İstanbul Başakşehir muri Chamoions League bituma ahita aba umukinnyi utanze imipira myinshi yavuyemo ibitego guhera muri muri 2017 muri iri rushanwa.

Taliki 05 Ukuboza ubwo bakinaga na Montpellier yatsinze igitego cye cy'i  100 ahita aba umukinnyi wa 5 ubigezeho mu mateka ye Paris Saint-Germain.

Uyu mwaka w'imikino waje kurangira abaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Ligue 1 ndetse aba ari nawe uba umukinnyi w'umwaka witwaye neza kurusha abandi.

Kylian Mbappé yakomeje kuba umukinnyi udasanzwe mu ikipe ya Paris Saint-Germain maze mu mwaka wakuriyeho wa 2021-2022 yongera kuba umukinnyi w'umwaka muri shampiyona anongera amasezerano nyuma yuko yifuzwaga na Real Madrid ariko birangira bidakunze.

Mu mwaka w'imikino wa 2022-2023 Kylian Mbappé yabaye umukinnyi utsindiye ibitego byinshi Paris Saint-Germain mu mateka yayo nyuma yuko yari yatsinze igitego cye cya 200 bakina na Marseille aba akaba abinganyije na Edinson Cavani ariko ku mukino wakurikiyeho bakina na Nantes ahita atsinda igitego cye cya 201.

Muri uyu mwaka w'imikino kandi uyu Mufaransa yongeye kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona biba inshuro ya 6 abikoze yikurikiranya afasha Paris Saint-Germain gutwara igikombe cya 11 cya shampiyona, ahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza kurusha abandi muri shampiyona, kiba icya 4 ahawe yikurikiranya ndetse ajya no mu ikipe y'umwaka.

Mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 ari nawo wa nyuma yawutangiye bitameze neza bitewe nuko yari yaranze kongera amasezerano ariko biza kurangira bikunze ashyirwa mu bandi bakinnyi, anahabwa umwanya arakina afasha PSG kugera muri 1/2 cya UEFA Champions League ndetse no gutwara igikombe cya shampiyona.

Muri rusange uyu mukinnyi yakiniye Paris Saint-Germain imikino 306, ayitsindira ibitego 255 ,atanga imipira 95 yavuyemo ibitego, atwarana nayo ibikombe 15, aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona inshuro 5 ndetse aba umukinnyi w'umwaka muri shampiyona inshuro 4.

Kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ni bwo Kylian Mbappé yatangaje ko atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain ko agiye kugerageza ubuzima bushya.

Kylian Mbappé yatwaranye ibikombe bitandukanye na Paris Saint-Germain 

Kylian Mbappé yamaze gutangaza ko atazakomezanya na Paris Saint-Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND