Munyaneza Didier yemeza ko bagomba kwitwara neza we na mugenzi we Mugisha Moise baherutse kugurwa n'ikipe ya Pilotin Club yo mu kirwa cya Martinique.
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ni bwo Munyaneza Didier na Mugisha Moise bageze mu birwa bya Martinique aho bamaze kugurwa n'ikipe ya Pilotin Club.
Mu gushaka kumenya intego zijyanye aba bakinnyi bari mu beza u Rwanda
rufite mu mukino w'igare, InyaRwanda yaganiriye na Munyaneza Didier atangaza ko
bagiye guhangana ndetse no gushaka inyungu ziva muri uyu mukino.
Munyaneza
yatangiye agira ati: "Ikipe ya Piloting tujemo, ni ikipe nziza isanzwe
ikorana n'abanyarwanda kuko yakoranye na Areruya Joseph na Nsengimana Jean
Eric. Ubuyobozi bwayo bwaje kutuvugisha, tugira ibyo twemeranywa birangira
twumvikanye gukorana kandi kuri njye byari ingenzi kuko umukinnyi ni ufite
ihangana.
Ni
ikipe tugomba gukorana mu gihe cy'amezi atanu, gusa kubera gutinda kubona
ibyangombwa twakerereweho ukwezi. Tugiye gukorana ubundi nyuma y'amezi 5
tuvugane ku ishusho y'umwaka utaha. Ku bwanjye kuko ari ubwa mbere mpageze,
ngiye gukoresha aya mezi 5 ndebe uko hameze niba umuntu yahaguma, cyangwa
umuntu akaba yahindura.”
Agaruka
ku ntego batwaye mu ikipe, Munyaneza Didier yavuze ko ari ukwitwara neza ndetse
bakagira n'icyo bakura muri uyu mukino. Ati: "Nk'abakinnyi bose, intego baba bafite ni uguhindura amateka y'ubuzima bwabo. Dukina igare kuko
hari icyo turikuramo, ninayo ntego dutwaye nk'abantu bakunda igare ndetse
bakaba barikina buri munsi."
Mugisha Moise na Munyaneza Didier nyuma yo kugera mu birwa bya Martinique
Umuyobozi wa Pedale Pilotine Gustave Joachin Arnaud, aganira n'ikinyamakuru Martinique, yavuze ko kugura aba bakinnyi byari bikenewe mu ikipe ye. Yagize ati: "Martinique ni igihugu cy’imisozi, ikipe yanjye yagabanutse cyane. Birashoboka ko ntari kubazana iyo bitaba ibyo. Noneho, ndimo kwitegura urugendo hamwe n'abashoferi babiri beza, mfite ikipe ibereye. Tuzagira kandi Martinicans mu makipe, tuzareba uko bizaba ku marushanwa azaza."
Aba
basore bakiniraga Team Rwanda muri Tour du Rwanda iheruka, irushanwa ryabo rya
mbere barifite muri Gicurasi hagati, mu mpera z’icyumweru cya tariki 19.
Munyaneza Didier ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri uyu myaka
Mugisha Moise, niwe mukinnyi w'umunyarwanda ufite agace ka Tour du Rwanda kuva yajya kuri 2.1
Irushanwa rya mbere aba bakinnyi bazakina
TANGA IGITECYEREZO