RFL
Kigali

Ani Elijah wasabye ubwenegihugu yiteguye gukinira Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/05/2024 9:51
0


Rutahizamu w'ikipe ya Bugesera FC Ani Elijah yiteguye gukinira ikipe y'igihugu Amavubi mu gihe yahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda yasabye.



Ani Elijah ni rutahizamu w'imyaka 24 y'amavuko, umaze umwaka umwe mu Rwanda, akaba ari rutahizamu w'ikipe ya Bugesera FC iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria ari mu bakinnyi bafite ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka kuko anganya na Victor Mboama wa APR FC bose bafite ibitego 15.

Amakuru InyaRwanda yamenye, ni uko uyu musore ukina nka nimero 9, tariki 24 Mata 2024 aribwo yanditse asaba ubwenegihugu. Ni ubwenegihugu Ani yasabye avuga ko yiteguye guha u Rwanda buri kimwe byumwihariko agatanga umutahe we mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Uyu mukinnyi kandi, bivugwa ko yaba yaraganiriye n'ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse akaba yaravuganye n'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Frank Spittler Torsten bisa naho agomba kuba umwe mu bakinnyi bazifashishwa muri Kamena uyu mwaka.

Ikipe y'igihugu Amavubi iri gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, tariki 6 Kamena izakina n'ikipe y'igihugu ya Benin, ndetse tariki 10 uko kwezi ikine na Lesotho iyo mikino yose u Rwanda rukazayikinira hanze, ndetse ishobora kuzaba imikino ya mbere Ani Elijah azaba akiniye Amavubi.

Ani Elijah yageze mu Rwanda avuye mu ikipe ya Lobi Star yo muri Nigeria 

Hasigaye ibiganiro bya nyuma kugirango Ani Elijah yemererwe gukinira ikipe y'igihugu Amavubi amaze iminsi adafite rutahizamu ngenderwaho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND