Byabaye nk'urujijo uburyo umuhanzi The Ben yagiranye amasezerano n'ikipe ya Orion BBC ariko abantu bakayaheruka ubwo.
Hari
ku wa 04 Nzeri 2022 ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yamurikwaga
nka Brand Ambassador wa Orion Basketball Club. Ni amasezerano yari yasinywe ko
agiye kwamamaza ibikorwa by'iyi kipe mu gihe kingana n'imyaka itanu. Aya
masezerano yasinyiwe mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center.
Aya
masezerano yari akubiyemo ingingo zitandukanye ariko zose zibanda cyane ku kuba
The Ben azakomeza kumenyakanisha iyi kipe no kuyihagararira ndetse ibi bikaba
byarashimangiwe na The Ben ubwe nk’aho yavuze ko afite abakunzi benshi ahantu
hatandukanye bityo ko nabo agomba gutuma bamenya iyi kipe ikiri nshya muri
Basketball y’u Rwanda. The Ben yari yavuze ko na mbere y'uko asinyira gukorana
n'iyi kipe, yari asanzwe ari umukunzi w'imikino.
The
Ben yari yagize ati "Mbere na mbere ndi umukunzi w’imikino byumwihariko
Basketball, rero Orion baraje baranyegera bambwira ko bashaka ko dukorana,
bambwira intego bafite numva koko ari ibintu byiza ndetse ari na gahunda nziza
bafite niko guhita nemera gukorana na bo.”
Kuri
uyu wa Gatatu ubwo Then yasinyaga amasezerano y'ubufatanye n'ikigo gicuruza Telefone cya Tecno,
uyu muhanzi yaje kubazwa iki kibazo cy'amasezerano, avuga ko ayo masezerano
yabayeho ariko ubu ari gutunganywa neza akazagaruka ameze neza.
Yagize
Ati" Orion Basketball Club ni ikipe ihari, hari ibyo tugishaka gushyira ku
murongo kugira ngo izaze ku kwego rwiza, ndetse ihangana n'amakipe akomeye
bitari kera rwose tuzifuza ko mubana natwe kugira ngo tubahe amakuru ya Orion
BBC."
Mu
gushaka kumenya neza icyo impande zombi zibivugaho, InyaRwanda yavuganye na
Rugamba James uyobora ikipe ya Orion BBC, yemeza ko hari ibiri kivugururwa muri
aya masezerano.
Yagize
Ati" Nyuma y'ariya masezerano, The Ben twagiranye ibiganiro
turebera hamwe uburyo imikoranire yacu yavugururwa igashyirwamo udushya ndetse
tuza no kubyemeranwa. Ubu amasezerano yacu asigaje imyaka isaga ibiri, bitari keera turatangira gukorana ndetse muzanabona impinduka."
Gusa
amakuru InyaRwanda ifite yo kuruhande avuga imbogamizi yabaye muri aya
masezerano, The Ben yaba hari ibyo atubahirije nyuma yo kuyasinya, byatumye
ubuyobizi bwa Orion BBC nabwo bwifata ku bijyanye n'ibyo bagombaga The Ben.
TANGA IGITECYEREZO