Rutahizamu w'amateka mu ikipe y'igihugu 'Amavubi', Jimmy Gatete, yatangaje ko hakiri igihe cyo kugira icyo yakora ku mupira w'amaguru mu Rwanda n'ubwo asa nk'aho yayitaje.
Yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari ageze mu Rwanda aje
kwitabira umuhango wo gufungura inzu y'imikino ya Kigali Universe. Ubwo yari
abajijwe impamvu nyuma yo guhagarika umupira w'amaguru mu 2010, atongeye
kugaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda, Gatete yavuze ko ntarirarenga.
Yagize ati: "Ibi bibazo birakomeye, ariko mu magambo make ntarirarenga byose
birashoboka. Simbona igisubizo naguha nyacyo, gusa nanjye mbitekerezaho kuba
hari icyo nakora kandi icyo nshoboye cyose nagikora, reka twizere ko hari
ikizakorwa."
Jimmy Gatete yageze mu Rwanda kuwa Mbere Saa 20:00 pm
Abajijwe
ku ikipe y'igihugu 'Amavubi', Jimmy Gatete yavuze ko yumvise ko isigaye yitwara
neza. Ati: "Yego ikipe y'igihugu ndayikurikira n'ubwo atari cyane ariko
nibaza ko bimeze neza. Numvise ko ejobundi bakinnye imikino ya gicuti kandi
bagiye bazitsinda ndetse no gutsinda Afurika y'Epfo bigaragaza ko bahagaze
neza."
Ku bijyanye n'ibihe Rayon Sports irimo nk'umuntu wayikiniye,
yavuze ko ibihe irimo atari byiza ariko bishobora kuzahinduka. Ati: "Ntabwo ibihe irimo ari byiza, birababaje ariko nk'uko nakomeje mbivuga hari
ibintu ushobora kumbaza ntazi aho ikibazo kiri, niyo mpamvu ushobora gusanga ntashobora kugusubiza ikintu ariko nizera ko bizarangira."
Jimmy
Gatete afatwa nk'umukinnyi w'icyitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba
umukinnyi utazava mu mitwe y'Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi
muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n'ikindi yatsinze Ghana.
Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.
Jimmy Gatete yaciye mu makipe
arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC
ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu
2009, arukinira imikino 42, atsindamo ibitego 25.
Abanyarwanda benshi bemeza ko Jimmyi Gatete nyuma yo gukina hari byinshi yari kubaha ariko akaba yarinumiye
TANGA IGITECYEREZO