RFL
Kigali

Abakinnyi ba PSG baserutse mu mwambaro wa Visit Rwanda ubwo berekwaga umutoza mushya - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2021 11:24
0


Mu muhango wo kwerekwa umutoza mushya Mauricio Pochettino uherutse guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri muri Paris Saint-Germain, abakinnyi b'iyi kipe baserukanye umwambaro wanditseho 'Visit Rwanda' umaze kumenyerwa i Parc des Princes.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, ni bwo Perezida w’ikipe ya PSG, Nasser Al-Khelaïfi, yeretse abakinnyi umutoza mushya mbere y’imyitozo ya mbere yabereye mu Kigo cya Ooredoo.

Abakinnyi bose ba Paris Saint-Germain bari bambaye imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibyiza bitatse igihugu.

PSG isanzwe ifitanye amasezerano y'imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, aho mu Ukuboza 2019, impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari mu kwamamaza ubukerarugendo no gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda.

Mu bikubiye mu masezerano y’impande zombi, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino ya Shampiyona.

Uretse kwamamaza ubukerarugendo no kureshya abashoramari, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira kuri ubu bazajya basura u Rwanda kenshi mu gihe cy’imyaka itatu y’amasezerano bafitanye.

Hari gahunda kandi ihari yo guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda, aho iyi kipe igiye gushinga ishuri ryigisha ruhago mu Rwanda rizaba riherereye mu karere ka Huye.

Ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri stade ya Parc des Princes.

Muri Werurwe 2020, umunyabigwi wa PSG, Youri Raffi Djorkaeff, yasuye u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubufatanye Paris Saint-Germain ifitanye na RDB.

Mauricio Pochettino, yagizwe umutoza mukuru wa Paris Saint-Germain ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, asimbuye Thomas Tuchel wirukanywe ku wa 29 Ukuboza 2020. Akaba yarahawe amasezerano azageza mu 2022 ariko ashobora kongerwaho umwaka umwe.

Abakinnyi ba PSG beretswe umutoza mushya bambaye imyambaro yanditseho 'Visit Rwanda'

Pochettino yakoresheje imyitozo ya mbere muri PSG

Pochettino yagizwe umutoza mushya wa PSG ku wa gatandatu

Mu kwishyushya mbere y'umukino, abakinnyi ba PSG baba bambaye imyenda yanditseho Visit Rwanda

Muri Stade Parc des Princes handitse 'Visit Rwanda'

Djorkaeff wakiniye PSG aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND