RFL
Kigali

Kylian Mbappé yasezeye kuri Paris Saint-Germain

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/05/2024 22:34
0


Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, yayisezeyeho avuga ko atazongera amasezerano bityo uyu ukaba ari umwaka we wa nyuma.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati "Muraho mwese, ni Kylian Mbappé.

Nashakaga kuvugana namwe. Nahoraga mvuga ko nzavugana namwe igihe cya nyacyo nikigera, none nashakaga kubamenyesha ko uyu ari umwaka wanjye wa nyuma muri Paris Saint-Germain.

Ntabwo nzongera amasezerano kandi nzakina umukino wanjye wa nyuma kuri Parc des Princes ku Cyumweru."

 "Ni amarangamutima menshi, imyaka myinshi aho nagize amahirwe n'icyubahiro gikomeye cyo kuba umunyamuryango w'ikipe ikomeye yo mu Bufaransa, imwe mu nziza ku isi yanyemereye kugera hano;

Kugira uburambe bwa mbere mu ikipe igira igitutu, gukura nk'umukinnyi birumvikana, ni ukuba hamwe na bamwe mu beza mu mateka, bamwe mu batwaye ibikombe bikomeye, guhura n'abantu benshi, gukura nk'umugabo n'icyubahiro cyose n'amakosa nakoze. "

Kylian Mbappé kandi yanashimiye abatoza bose bamutoje mu ikipe ya Paris Saint-Germain ari bo Unai Emery, Thomas Tuchel, Mauricio Pochettino, Christophe Galtier na Luis Enrique ndetse n'abandi bayobozi bo muri iyi kipe.

Uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yakomeje agira ati"Biragoye, kandi sinari narigeze ntekereza ko bizangora gutangaza ko mvuye mu gihugu cyanjye, Ubufaransa, Ligue 1, shampiyona nahoze nzi ariko ndatekereza ko nari nkeneye ibintu bishya, nyuma y'imyaka irindwi".

Yanashimiye abafana ndetse asoza avuga ko bagiye gusozanya uyu mwaka begukana igikombe cya shampiyona ndetse ko PSG izamuhora ku mutima.

Kylian Mbappé yari yarageze mu ikipe ya Paris Saint-Germain muri 2017 akaba yaramaze kuyikinira imikino 306, atsindamo ibitego 306. Ku Cyumweru ni bwo azakina umukino we wa nyuma ubwo bazaba bakiriye Toulouse mu mukino usoza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba ari bwo Mbappé azatangazwa nk'umukinnyi mushya wa Real Madrid.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND