RFL
Kigali

Riderman, Alto, Super Manager na James & Daniella mu bakugeneye indirimbo nshya za Weekend – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/05/2024 21:24
0


Muri iki cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, abahanzi nyarwanda ntibahwemye gushyira hanze indirimbo nshya zishobora kugufasha kwinjira neza mu mpera z’icyumweru.



Umaze kubimenyera ko buri wa Gatanu, InyaRwanda ikugezaho indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda ziba zarasohotse muri icyo cyumweru ndetse n’iziba zarasohotse mu mpera z’icyumweru cyabanje zikoze mu njyana zose.

Mu ndirimbo nyinshi zagiye hanze muri iki cyumweru cya kabiri cya Gicurasi 2024, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa na weekend yawe.

1.     Injangwe – Riderman ft Mr Kagame

">

Muri iki cyumweru, ni bwo umuraperi Gatsinzi Emery yashyize hanze indirimbo ‘Injangwe’ yahuriyemo n’umuraperi mugenzi we Mr Kagame. Ni indirimbo yanditswe n'aba bahanzi bafatanyije na B Face, ikorerwa mu Ibisumizi na Evydecks.

2.     Together – Alto

">

Nyuma y’amezi arenga arindwi ashyize hanze iyitwa ‘Yego,’ umuhanzi Dusenge Eric uzwi nka Alto, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Together.’

3.     Umukara – Fela Music

">

Mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’igihe gito bashyize hanze indirimbo “Mirror” iri mu zakunzwe cyane, abahanzi babiri bagize itsinda rya Fela Music bongeye gukorana indirimbo bise “Umukara” yumvikanisha uburyo ubuzima muri Kigali bugoye cyane.

4.     Mpaka Zitobotse – Icenova

">

Umuraperi Icenova uherutse kwiyambaza umuraperi mukuru muri iyi njyana mu Rwanda, Bushali bagakora indirimbo yakunzwe n'abatari bacye bise 'Irizi Waririzi, yashyize hanze indi ndirimbo yise 'Mpaka Zitobotse.'

5.     Umugabo w’ibikorwa – Super Manager

">

Gakumba Patrick [Super Manager] umenyerewe cyane mu kuryoshya ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo abikoramo busetsa benshi, yakoze mu nganzo ava imuzi ibikorwa ibigwi bya Perezida Kagame wazuye u Rwanda rwari hafi kuzima akarwubaka bundi bushya.

Mu kiganiro Super Manager yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo yise ‘Umugabo w’ibikorwa’ mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’icyamamare ndetse nk’umuhanzi mu kubaka igihugu.

6.     Impano – Bosco Nshuti

Umuramyi Bosco Nshuti wiyemeje kuticisha irungu abakunzi b'ibihangano bye muri uyu mwaka, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Impano' ivuga ko Kristo ari we mpano yonyine ikwiriye Isi.

">

7.     Iriba – Manzi Lucien ft James & Daniella

Umuramyi Manzi Lucien yiyambaje imwe muri couple zigezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, James na Daniella, bakora indirimbo yise 'Iriba' igaruka ku isoko riva mu ijuru.

">

8.     Hozana – Boaz Mugisha

">

Mugisha Boaz yakoze mu nganzo asangiza abamukurikira ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo ‘Hozana’. Yavuze ko "Hozana" ari indirimbo y'ishimwe ku Mana ku byo igenda inyuzamo umuntu.

9.     Ntakiyinanira – Elayo Choir CEP UR Huye

">

Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakora umurimo wo gutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ndetse n'ibyanditswe byera, Elayo Choir CEP UR Huye, baritegura kumurika album yabo ya kane.

Iyi ndirimbo nshya igaruka ku mirimo y'Imana, aho abaririmbyi bashimangira ko mu bibaho byose ntakijya kiyinanira, kuko nta n’ikiyirusha amaboko.

10. Melody - Da Promota Ft Yvette Uwase

">

Abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Reagan Kimazi [Da Promota] na Yvette Uwase, batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuje imbaraga bakorana indirimbo "Melody" yageze hanze iri kumwe n'amashusho yayo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.

Bonus: Wera - Giramata

">

Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Giramata, yakoze mu nganzo avuga akamaro ka Mwuka Wera mu ndirimbo nshya yise 'Wera' isingiza imirimo ikomeye y'Imana mu buzima bwa muntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND