RFL
Kigali

Ibyo Minisitiri Utumatwishima yaganiriye n’abarimo Tity Brown, Nessa na Beat Killer- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2024 7:46
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni, bakiriye kandi bagirana ibiganiro n’abahanzi banyuranye, ababyinnyi ndetse na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.



Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, aho Minisitiri Utumatwishima na Sandrine Umutoni baganiriye n’abahanzi Nessa ndetse na Beat Killer, baganiriye kandi n’ababyinnyi Titi Brown ndetse na Jojo Breezy.

Banaganiriye n’abazwi cyane ku rubuga rwa TikTok, Judy ndetse na Kimenyi Tito. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye na Minisiteri, imbogamizi zitandukanye zikigaragara mu buhanzi.

Aba bahanzi bagaragaje uburyo bishimiye gusura Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi (Moya), banerekana uburyo ibyo bakora bibabyarira umusaruro n'aho bifuza gushyira imbaraga kugirango ibihangano byabo bigere kure

Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabasabye gushyira hamwe no gushyigikira mu byo bakora byose. Sandrine Umutoni yagaragarije aba bahanzi ibyo Minisiteri imaze kugeraho kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu kurushaho.

Umubyinnyi Titi Brown uri mu baganiriye na Ministiri Utumatwishima ndetse na Sandrine Umutoni, yashimye bikomeye ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi. Yavuze ati “Ndashimira byimazeyo Minisiteri Utumatwishima ndetse na Sandrine Umutoni, impanuro mwaduhaye n’impamba ikomeye.”

Yumvikanishije ko ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi byamusigiye umukoro wo kumva ko nk’urubyiruko bafite inshingano zo kubaka u Rwanda. Ati “Rubyiruko dufite umukoro n’inshingabno zo gukorera u Rwanda.”

Mu ijambo yavuze mu gutangiza ihuriro ry’urubyiruko rw’Abakorerabushake bizihiza imyaka 10, Minisitiri Utumatwishima yisunze indirimbo ya Nessa na Beat Killer mu kugaragaza uburyo Perezida Kagame yabaye hafi Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Ati “Hari abaririmbyi babiri b’urubyiruko baherutse guhanga indirimbo bavuga bati: Umusaza niwe Papa w’urubyiruko, nibyo koko: Muri Covid-19, abayobozi benshi mu bihugu byo hanze barihishaga ngo batandura kandi birumvikana.”

Akomeza ati “Perezida wacu we, tariki ya 12-04-2020, ibyumweru 3 gusa Covid-19 yadutse, yasuye abakoraga muri ‘command post’ ya Covid-19, aho 90% by’abakoragamo bari urubyiruko rutandukanye. Urubyiruko b’inzego z’umutekano, abize ubuvuzi, abastagiaires, abanyamakuru, aba Youth volunteers benshi ….”


Minisitiri Utumatwishima na Sandrine Umutoni bakiriye abahanzi n’ababyinnyi, Nessa, Beat Killer, Titi Brown na Jojo Breezy ndetse n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, Judy na KimenyiTito


Titi Brown yagaragaje ko yishimiye kugirana ibiganiro na Minisitiri Utumatwishima na Sandrine Umutoni 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND