RFL
Kigali

"Abantu bazabohoka, bakire indwara, Imana izakora ibitangaza bikomeye" Prophet Enock Cyuzuzo

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2019 18:38
1


God's Power Ministry yateguye igiterane cyiswe 'Kora kuri Yesu Ubohoke' akaba ari insanganyamatsiko iboneka muri Luka 8: 43. Iki giterane cyatumiwemo Pastor Emma Ntambara wo mu Rwanda, Pastor Babise Paul wo muri Uganda, Upendo choir, Strong Tower Ministries n'umuhanzi Yves Ndahiro.



Prophet Enock Cyuzuzo uyobora God's Power Ministry yabwiye Inyarwanda.com ko abazitabira iki giterane bazabohoka imitima, abarwayi bagataha bakize, byongeye hakazabera ibitangaza bikomeye. Yagize ati: "Abantu bazabohoka, bakire indwara, Imana izakora ibitangaza bikomeye."

Prophet Enock Cyuzuzo yunzemo ati: "Kandi abantu bazasubizwamo imbaraga mu buryo bw'Umwuka. Hazaba hari ijambo rihindura ubuzima bw'abantu." Iki giterane kizaba ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 kibere ku Gisozi ku aho God's Power Ministry ikorera hafi n'umuhanda ujya ku murenge, KG 778.


Prophet Enock Cyuzuzo umuyobozi mukuru wa God's Power Ministry


Igiterane cyateguwe na God's Power Ministry ikuriwe na Prophet Enock






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Farida uwingabire4 years ago
    Hallelujah, turiteguye knd tuzaboneka tuze dukore kuri yesu ubuzima buhinduke bushya.Imana ibahumugisha abagiteguye





Inyarwanda BACKGROUND