RFL
Kigali

Abanyamakuru b'imyidagaduro ari 10 mu kibuga banganyije n'ikipe ya MINIYOUTH-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/05/2019 0:53
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku kibuga cya Maison des Jeunnes giherereye ku Kimisagara habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe y'abanyamakuru b'imyidagaduro (RSJF) n'ikipe ya Minisiteri y'urubyiruko (MINIYOUTH) urangira impande zombi zinganyije ibitego 3-3.



Aba banyamakuru babarizwa mu ihuriro ry'abanyamakuru b'imyidagaduro rizwi nka RSJF (Rwanda Showbiz Journalist Forum), bari barateguye uyu umukino wa gicuti mu rwego rwo kugerageza abakinnyi batandukanye iyi kipe ifite, kugira ngo haboneke inkingi za mwamba iyi kipe izajya ikoresha mu mikino itandukanye igiye kujya itegura mu rwego rwo kwagura umubano  n'abafatanyabikorwa batandukanye mu kumenyekanisha uyu muryango RSJF.

Igice cya mbere cy'umukino, umunyamakuru uzwi ku izina Yago yabonye Penaliti afungura izamu ku ruhande rw'abanyamakuru b'imyidagaduro. Ikipe ya MINIYOUTH yakomeje gusatira izamu rya RSJF biza kuyiha amahirwe yo kubona imipira y'imiterekano myinshi yanavuyemo igitego cyo kwishyura, iminota 45' y'igice cya mbere irangira ikipe zombi zinganya 1-1.   

Igice cya kabiri Noah winjiye asimbura yaboneye ibitego bibiri ikipe y'abanyamakuru byishyuwe na Christophe na Musangamfura Vincent byiyongera ku cyo Remy yari yatsindiye MINIYOUTH umukino urangira ari ibitego 3-3.

Muri uyu mukino abanyamakuru batishimiye imyanzuro y'umusifuzi, mu minota ya nyuma y'igice cya kabiri Dodos ukina yugarira yahawe ikarita itukura ikipe y'abanyamakuru basigara ari icumi (10).


Ikarita y'umutuku yahawe Dodos ku ruhande rw'abanyamakuru, ku mpamvu yo kwereka umusifuzi ko atishimiye imyanzuro ye.


Abanyamakuru b'imyidagaduro bari bambitswe na Magasin Sport Class imaze kuba ubukombe mu maduka acuruza ibikoresho bya siporo.

Abakinnyi babanjemo ku ikipe y'abanyamakuru b'imyidagaduro: Eric (GK), Johnson, Jado, Bona, Claude, Dodos, Chaba, Espoir, Gentil, Eddy, Yago.


Abakinnyi babanjemo ku ikipe ya Minisiteri y'urubyiruko: Frank Ntakirutimana (GK,1), Elie Ntirandekura, Isaac Mupenzi , Niyibizi Vincent , Mwunguzi Naason, Ishimwe Jean Bosco, Musangamfura Vincent, Tuyishime Remy, Christophe Munyarugero, , Ngabonziza Benoit, Serugo Patrick.

Uyu mukino abanyamakuru bari bashyigikiwe n'ingeri zitandukanye harimo, abanyamakuru bagenzi babo n'ibyamamare bya hano mu Rwanda.  Aha hari  abanyarwenya babarizwa mu itsinda rya Daymakers n'umuhanzi Mico The Best bari abafana bakomeye kuri uyu mukino.


Mico The Best yitegerezaga buri kantu kose naho Clapton, 5K Etienne na Japhet bakomera amashyi abakinnyi b'abanyamakuru. 


Wari umukino impande zombi zakaniye dore ko imwe yanyeganyezaga incundura indi kipe yishyura.


Abanyamakuru bishimira igitego cya kabiri Noah yari amaze gutsinda.


Uhereye ibumoso hari umunyamakuru Heritier hagati ni umunyarwenya Clapton ,Japhet na 5K Etienne.

Hategekimana Emmanuel uzwi nka Bobo umutoza w'abanyamakuru b'imyidagaduro.

Rutaganda Joel Perezida wa RSJF yari umutoza wungirije kuri uyu mukino.

Ibumoso ni Noah watsinze ibitego bibiri bya RSJF na Emmalito bari kwishyushya. 

Nyuma y'uyu mukino ikipe y'abanyamakuru yungutse abaterankunga babiri aribo Dr Kintu nyiri Fame Lounge na Culture Empire biyongera kuri Magasin Sport Class yatangiranye n'iyi kipe.

Dr Kintu nyiri Fame Lounge umuterankunga mushya wa RSJF.


Ibumoso ni umuterannkunga wa RSJF Dr Kintu n'umuhanzi Mico The Best   

Mu gice cya mbere izamu ry'abanyamakuru ryari ririnzwe na Niyonkuru Eric umunyamakuru wa inyarwanda.com.

Joshua (GK) ayobora umupira ku bataka ba RSJF

Umukino wasojwe mu mvura nyinshi ikipe zinganyije 


Kuri icyi cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, hateganijwe undi mukino wa gicuti aho RSJF izakina na Performing Art ikipe ibarizwamo n'abanyarwenya.

AMAFOTO: Jean Paul NSANZABERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND