RFL
Kigali

Abanyamuziki barasaba Spotify gukuba inshuro 3 igiciro gisanzwe kubera icyorezo cya coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/03/2020 12:51
0


Ikigo gicuruza umuziki mu buryo bugezweho Spotify nticyorehewe n'abafatanyabikorwa bacyo ari bo bahanzi bari gusaba ko amafaranga binjizaga yakwikuba inshuro 3 kuko ngo bacyeneye kureba uko barwana n'igihombo Covid-19 iri kubateza.



Muri iyi minsi Isi imeze nk'aho iri kurwana urugamba twakwita Biological war aho ubu amaso ya buri munyabwenge wese ari kwibaza ikigihe kuba nyuma y'iki cyorezo gihangayikishije Isi. Bamwe mu bahanzi mpuzamahanga basanzwe bakorana na Spotify isanzwe icuruza indirimbo z'abahanzi bari kuyitakira ngo ikube inshuro 3 igiciro cy'indirimbo.

Bari gusaba ko iki kigo ko cyafata amafaranga cyacuruzagaho indirimbo kikayakuba gatatu kuko basa n'abahombye ibintu byinshi nyuma yo guhagarikirwa ibitaramo ndetse n'ibindi bikorwa byabo bya buri munsi byabahaga indonjye.

Streaming music services ni uburyo bugezweho bwo gucuruza umuziki binyuze mu kumva umuziki kuri murandasi.

Ubusanzwe Spotify ni ikigo kiri mu bigezweho ndetse benshi banavuga ko ari cyo cyiza cyane ku bakunzi b'umuziki ndetse n'abawukora. Spotify uburyo ikoramo ni ugufata umuziki ikawukura ku bawukora ikawugeza ku bawushaka ikabaka amafaranga nyuma ikayagabana na nyiri ibihangano. Magingo aya iki kigo cyafataga amafaranga angana na $3.18 kuri buri ndirimbo yumviswe inshuro zigera ku 1000 ibisobanuye ku nshuro imwe ari $0.00318.

Umuvugizi w'iki kigo aganira The guardian ducyesha iyi nkuru yavuze ko nabo atari bo banze guteza imbere abahanzi bakorana. Yavuze ko nabo babizi ko benshi bahombye kubera iki cyorezo binyuze mu gufungirwa ibitaramo byinshi harimo n'ibyo bari barashoyemo amafaranga. Yasobanuye ko nabo hari uburyo bari gutanga umusanzu kuri za leta ndetse no mu bindi bikorwa by’ubugiraneza hagamijwe guhashya iki cyorezo cya coronavirus.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko mu bahanzi hari abatanze ubusabe bwo kuba babagirira ikigongwe bakajya babaha amafaranga akurwa mu ndirimbo zabo muri iyi minsi. Mu gusubiza iki kibazo, umuvugizi wa Spotify yavuze ko bitapfa gukunda kuko nabo bari gusohora amafaranga menshi mu bikorwa byo guhangana na coronavirus bityo nabo bakaba bacyeneye kugaruza.  

Ese ni nde wahomba mu gihe iki cyifuzo cyaba cyemejwe? Ese ubundi abantu bari kugura uyu muziki?

Magingo aya iki kigo kiri kuvuga ko umubare w'abaguzi urimo kugabanuka umunsi ku wundi kuko batangaza ko mu bihugu birimo kuzahazwa n'iki cyorezo umubare w'abagura umuziki uri gusubira hasi umunsi ku wundi. Igihugu cy'u Butaliyani kiri mu byazahajwe n'iki cyorezo, hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Weruwe abantu bagura umuziki bagabanutse ku kigero kingana na 23%, ndetse na Amerika na UK nabo birajya kungana uku.

Iki kigo kiramutse cyurije igiciro cyagurishagaho umuziki, cyaba kiri gufatanya n’abahanzi bakubirana abantu kandi banibereye mu bihombo bityo hakagira abahitamo guhagarika kumva umuziki. Gusa bishoboka ko iki kigo cyakwihanganira abahanzi amafaranga cyacuruje cyikayabaha yose byaba ari byiza ku ruhande rw’umuhanzi ndetse n'urwukunda umuziki we.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND