RFL
Kigali

Abanyarwanda baba muri Amerika batanze inkunga yo kuvuza Ndahimana Narcisse wasezeranye yambaye kamambiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/01/2019 14:22
5


Abanyarwanda baba muri Diaspora ya Amerika bahaye inkunga y’amadorali 1050 USD angana n'ibihumbi Magana cyenda n’ibihumbi mirongo itanu mu mafaranga y’u Rwanda kuri Ndahimana Narcisse, wo mu Murenge wa Shyogwe muri Muhanga uherutse gusezerana yambaye kamambiri.



Aya mafaranga bayatanze nk’inkunga yo kumufasha kwivuza mu burwayi bwe by’umwihariko, ndetse no gushaka agashinga kamufasha kwivana mu bukene nawe agatera imbere. Immaculate Busingye, Visi Perezida w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yashyikirije iyi nkunga uyu muturage muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunane, nk’uko tubikesha Radiyo ya Diaspora ya One Nation Radio.

Ndahimana Narcisse

Ndahimana Narcisse wasezeranye yambaye kamambiri

Aba batanze inkunga bavuga ko bishimiye cyane kuba uyu Ndahimana Narcisse yarafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko yirengagije ubukene bukabije yari arimo, akemera gusezerana mu buryo buciriritse yari arimo.

Busingye Immaculate yagize ati”Abanyarwanda bo muri Dallas bumvise iyo nkuru y’uwo munyarwanda bishimira cyane kubona umuntu w’umukene, w’umurwayi ariko muri ubwo bukene bwe ntibyamushubije inyuma muri gahunda yari afite yo kubaka urugo. Mu bukene bwe ntabwo byamubujije gutera intambwe nk’Umunyarwanda ngo yubake urugo nubwo yari ari muri kamambiri nubwo yari afite uburwayi ariko yari afite icyizere. Kandi natwe twumvise ko twamutera inkunga nk’Abanyarwanda tukamufasha mu rugendo rwe ari ukwivuza ndetse nawe abashe kubaho yiteza imbere nk’abandi banyarwanda.”

Busingye Immaculate

Busingye Immaculate Visi Perezida w'abanyarwanda baba muri USA

Busingye Immaculate asobanura ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basanzwe bafite umuco mwiza wo gufashanya, ndetse ko ari muri ubu buryo bahisemo gushyigikira uyu Ndahimana. Mu kumushyikiriza iyi nkunga aba banyarwanda bavuga ko baganiriye n’abajyanama be, ndetse n’abandi bamuteye inkunga nuko bemeranya ko aya mafaranga yashyirwa kuri konti ye muri Banki ya Kigali, ndetse bamugira inama y’uko yazayakoresha neza akamugirira akamaro.

Bagize bati “Twagerageje kuvugana kuko nawe kuko urebye izi nkunga yahise abona ni ibintu bisa nk’ibintu byamutunguye cyane kuko ntiyatekerezaga ko izi nkunga zari guhita ziza mu buryo bwihuse ariko twavuganye n’abajyanama be barimo ba Danny Vumbi barimo kumwereka uko yayakoresha n’ibyo yabanza byihutirwa kurusha ibindi agakoresha aya mafaranga neza.”

Ndahimana Narcisse
Ndahimana afite uburwayi bukomeye afite ku birenge

Ubusanzwe Ndahimana afite abana bato batatu, akaba asanganywe uburwayi amaranye imyaka igera ku 10 bwamubujije kurongora, bukaba bwanamuteraga ububare bukomeye.

Kuva aho ubukwe bwe bumenyekaniye mu itangazamakuru, ubu Ndahimana yafunguje konti muri BK ari nayo abagira neza benshi bagiye bifashisha mu kumugezaho inkunga yabo. Hari abamwemereye aho gutura, ndetse banamushyigikira cyane mu gusezerana imbere y’Imana. 

Ku bijyanye n’abagize Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu Immaculate Busingye yaje yitabiriye Umushyikirano, aho Diaspora nabo batanze ibitekerezo byanagarutsweho mu myanzuro yafashwe.

Ndahimana

Ndahimana Narcisse yakoze ubukwe bw'agatangaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizeyimana emmanuel5 years ago
    Abo bavandimwe Imana ibahe umugisha mwinshi!!!!!!!!!!!!!
  • Muhayimpundu charlotte5 years ago
    Ahhhhh
  • HAKIZIMANA HEZEKIAS5 years ago
    Uwomugabo Ndahimana azaze murangire uwagerageza kumuvura ayo maguru. ni mu Akarere ka Bugesera umurenge wa Nyamata. Telefone yanjye ni 0789552488 Murakoze
  • Fanny5 years ago
    Imana ibahe imigisha myishi
  • SIBOMANA Emmanuel5 years ago
    Imana isubiriza mu nzira nyinshi, gusa abo bavandimwe Imana ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND