Uko ibihe byasimburanye, abagore binjijwe muri gahunda z’itorero, aho bahabwa umwanya bahagarara aho batashoboraga kugera. Ubu mu Rwanda bariganje mu kuvuga ubutumwa bwiza no kwigisha inkuru z’agakiza zigamije kugarura abantu kuri Yesu. Baravuga bakumvwa, ndetse uruhare rwabo mu kubaka sosiyete ntirushidikanwaho.
Kugeza ubu, u Rwanda ruri mu bihugu bifite abapasiteri b’abagore bavuga rikijyana bitewe ahanini n’igikundiro ndetse no gushira amanga kwabo mu gusakaza ubutumwa bwiza no kwigisha inkuru z’agakiza zigamije kugarura abantu kuri Yesu.
Tariki 8 Werurwe buri
mwaka abatuye Isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore. Ni Umunsi
wizihizwa hishimirwa intambwe abagore bamaze gutera mu guhabwa inshingano
z’ubuyobozi mu nzego zitandukanye.
Ubushakashatsi
ngarukagihe bukorwa n’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU),
bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku isi mu kugira abagore benshi mu
Nteko Ishinga Amategeko.
Ubu bushakashatsi bwagiye
ahagaragara ku ya 5 Werurwe 2024 bwagaragaje ko mu nzego zitandukanye zirimo
ubucuruzi, ubuyobozi, ubucamanza, imibare y’abagore yagiye yiyongera ku kigero
gishimishije uko imyaka yagiye isimburana.
Si muri izo nzego abagore
bahagarariwe gusa, kuko no mu buyobozi bw’Itorero abagore barayoboye kandi
bafite igikundiro kiri hejuru n’ubuhanga buhanitse mu gusakaza ubutumwa bwiza no
kuyobora ubwoko bw’Imana nk’uko babihamagariwe.
Uyu munsi, InyaRwanda
yaguteguriye urutonde rw’Abayobozi b’Amatorero b’abagore 10 bakunzwe cyane mu
Rwanda haba mu butumwa batanga ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
1.
Apôtre Mignonne Kabera
Apôtre Mignone Kabera, ni
Umuyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries. Apotre
Mignone Kabera ni umubyeyi w’abana batatu yibyariye ndetse n’abandi benshi
nk’uko abyivugira. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries
n’urusengero rwitwa Nobel Family Church.
Uyu mukozi w’Imana
yakuriye muri ADEPR, yayivuyemo anyura muri Zion Temple mu 2003-2008 mbere yo
kuyivamo agatangiza itorero rye. Apostle Mignonne Kabera, yavukiye i Burundi aranahakurira
kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.
2.
Pastor Hortence Mazimpaka
Pastor Mazimpaka Hortense
yabaye umuyobozi wa Zion Temple Karongi igihe cyingana n’imyaka
6, maze yandikira Dr Aposlte Gitwaza Paul asezera ku murimo mu 2017.
Akimara gusezera ku buyobozi bw’Itorero Zion Temple Karongi, Pst Hortense yahise atangiza Itorero
‘Believers worship Centre.’
Mazimpaka Hortense ari mu bavugabutumwa bafite igikundiro muri iyi minsi by’umwihariko bitewe n’ubutumwa bukubiye mu ijambo ry’Imana agabura ritunga ubugingo bwa benshi.
Pst
Hortense kandi, yanashyize imbaraga mu gutanga inyigisho ziganisha ku kubaka
umuryango binyuze mu nama z’uburyo bwo kubaka urugo rugakomera.
3.
Pastor Julienne Kabanda
Pastor Julienne Kabanda
ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane kandi bagezweho muri iki gihe bitewe
ahanini n’ubuhanga atangana inyigisho ze akunze guhuza n’imibereho y’abantu ya
buri munsi by’umwihariko yibanda ku rubyiruko.
Pastor Julienne Kabanda
yashakanye na Pastor Kabanda Stanley, bombi bakaba abakozi b'Imana barambye mu
kugabura ibyejejwe by'Imana, umurimo bakora mu bwitange bwinshi. Imana ikomeje
kubaha umugisha w'uburyo bwinshi uko bwije n'uko bucyeye, kuko no mu kwezi
gushize bibarutse umwana wabo wa gatanu.
Umugabo ayobora Itorero
Jubilee Revival Assembly, naho umugore akayobora Grace Room Ministry ibarizwamo
abaturuka mu matorero atandukanye biganjemo urubyiruko. Impanuro ku muryango no
ku rubyiruko, ibikorwa by'ubugiraneza, byafashije Grace Room gushinga imizi.
4.
Pastor Mutesi
Mutesi Marie Aimée
Prudence yaherewe inshingano z’ubupasiteri muri Dormition Church International
mu 2016. Nyuma, iri torero ryaje gufungwa ariko akomeza kuvuga ubutumwa bwiza
nk’umuhamagaro we.
Yakirijwe mu
Itorero rya ADEPR Gasogi mu 1997, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Kunyura
mu matorero atandukanye, byamufashije kugwiza igikundiro mu bayoboke be. Yabaye
umwe mu bayobozi b’Itorero rya Zion Temple mu Ntara y’Amajyepfo ho muri
Paruwasi ya Gisagara.
Mu mezi abiri ashize,
Pastor Mutesi yapfushije umugabo biteguraga kurushinga. Iyi nkuru y’akababaro y’urupfu
rwa Rusagara Dieudonne wakomokaga mu Burundi akaba yarabarizwaga muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda
gushyingiranwa na Pastor Mutesi yari yarakoye.
5.
Pastor Deborah
Pastor Zulphath Miriam Deborah azwi cyane mu murimo w'ivugabutumwa akorera mu matorero atandukanye no mu buhamya bwe bugaruka ku buryo Imana yamuhamagaye imukuye mu buraya. Uyu mugore, ni umuyobozi wa Second Chance Ministry. Deborah, ni umugore wa Nayituriki Joseph, umushumba w'Itorero 'Umusozi w'Uwiteka kizabonwa/Kizabonwa Prayer Mountain.'
6.
Pastor Liliose
Liliose Kaligirwa Tayi
wimikiwe kuba Pasiteri mu 1995, ni we washinze Itorero Omega Church mu 2004. Ari mu bapasiteri bamaze igihe mu murimo w'Imana kandi bazwiho kwicisha bugufi. Iyo abajijwe impamvu ataba Bishop cyangwa Apotre, asubiza ko yahamagariwe kuba Pasiteri kandi ko bimunyuze.
7. Apôtre
Jane Karamira
Jane Karamira ni we mugore wa mbere mu Rwanda wabaye Intumwa y’Imana (Apôtre). Ayobora Itorero ryitwa Faith Evangelical Church bakunze kwita Muvuduko rifite icyicaro mu Gatsata mu mujyi wa Kigali.
Umugabo we
Karamira nawe ni umupasiteri. Apotre Jane Karamira azwiho kugira ijambo rifite
amavuta ndetse benshi mu bamuzi bavuga ko ahora mu bihe byo gusenga Imana.
8.
Bishop Jolly Murenzi
Bishop Jolly Murenzi
afite ibigwi bikomeye mu mateka y’Iyobokamana mu Rwanda kuko ni we mugore wa
mbere mu Rwanda washinze Itorero mu gihe kuri ubu abagore bashumbye amatorero
babarirwa muri magana.
Mu kiganiro na
inyaRwanda, Umushumba
Mukuru w’Itorero Life Givers Christian Center mu Rwanda yavuze ko yakiriye
agakiza ari muto aho yari afite imyaka 12. Kuva akiri muto kugeza ubu
arangamiye kunezeza Imana mu buzima bwe bwose. Mu 1998 ni bwo Imana
yamuhamagariye umurimo w’Imana.
Uyu muvugabutumwa wamenyekanye
cyane ku kuba yarazanye ijambo Agakiriro ryasimbuye Agakinjiro, yavuze ko
amateka y’ahahoze hitwa izina ry’Agakinjiro mu mujyi avuga ko bakinjiga, kandi
si ikindi bakinjaga ahubwo bicaga abantu. Ariko Imana yaramufashije
ahahindurira izina, ibisambo birakizwa, abasinzi barakizwa, ubu hari ubuzima,
niko kuhita mu Gakiriro.
9.
Pastor Odeth Mutoni
Pastor Odeth Mutoni
ni umuyobozi akaba ari nawe washinze itorero rya Beacon of Hope Christ Ministry. Yatangiriye ivugabutumwa mu Itorero Revelation Church, nyuma aza gutangiza Becon of Hope Christ Ministry.
10. Bishop Olive Murekatete
Pastor Olive Murekatete Esther niwe watangije itorero Shiloh Prayer Mountain Church. Mu myaka itari mike rimaze kuva ritangijwe, kuri ubu rifite abakristo benshi bagera ku bihumbi 5 nk’uko umushumba waryo abitangaza ndetse rikaba rikora amateraniro abiri buri ku cyumweru. Mu nzozi n'iyerekwa bafite ni ukuva mu bukode bakubaka urusengero rugezweho kandi bakaba bizera kubigeraho mu gihe cya vuba.
TANGA IGITECYEREZO