RFL
Kigali

Abasifuzi bakubiswe bagirwa intere hafi yo gushiramo umwuka – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/03/2021 9:23
0


Abafana b'ikipe ya Wanamafo Mighty Royals yo mu cyiciro cya kabiri m,uri Ghana, baraye bakubise bagira intere abasifuzi basifuye umukino wahuje ikipe yabo na mukeba bahora bahanganye Bofoakwa Tano.



Nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’uyu mukino w’abakeba batajya imbizi muri iki gihugu, Umusifuzi wo hagati Niatire Suntuo Aziz n’abari bamwungirije ku mpande barimo Suleman Mohamed na Yakubu Abdul Rahman bakubiswe bikomeye n’abafana ba Wanamafo Mighty Royals batari bishimiye uko uyu mukino wasifuwe.

Aba bafana bashinje abasifuzi b’uyu mukino kubogama cyane ndetse no kwanga igitego cy’intsinzi imbere ya mukeba.

Ikinyamakuru GHANAsoccer.Net cyo muri Ghana cyatangaje ko aba basifuzi barembeye mu bitaro kandi bamerewe nabi cyane.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021, ubuyobozi bw’ikipe ya Wanamafo Mighty Royals bwasohoye itangazo rivuga ko bwitanduknije n’ibikorwa byakozwe n’abafana bayo ndetse bakaba bari gukora ibishoboka byose ngo bafashe polisi mu iperereza uwabigizemo uruhare wese abihanirwe.

Ndetse iyi kipe ikaba yasabye imbabazi abasifuzi bahohotewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muei Ghana muri rusange.

Muri Ghana Abasifuzi bakubiswe bagirwa intere n'abafana

Abasifuzi bakubiswe barembeye mu bitaro

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND