RFL
Kigali

Abayuda Worship Team yungutse umuterankunga mu gitaramo yakoze ‘Creative worship’ cyahembuye benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/04/2019 12:26
0


Abayuda worship team ikorera muri Hope in Jesus Ministries yakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana gihembura imitima ya benshi bacyitabiriye. Si ibyo gusa ahubwo Abayuda worship team yungukiye umuterankunga muri iki gitaramo.



Abayuda worship team ni itsinda rigamije kuramya no guhimbaza Imana ari nayo mpamvu nyamukuru iri tsinda ritegura iki gitaramo Creative worship cyo kuramya no guhimbaza Imana. Iri tsinda riri kwitegura kumurika album yaryo ya mbere, risanzwe ritegura ibirori bigamije kuramya no guhimbaza Imana biba rimwe mu kwezi ari byo bise Creative work. 


Ni igitaramo cyitabiriwe cyane

Igitaramo Abayuda worship team baherutse gukora cyabaye tariki 31Werurwe 2019 kibera ku Gishushu ku rusengero rwa Hope in Jesus Ministries. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abatari bacye baheshejwe umugisha n’iri tsinda. Si abo gusa kuko iri tsinda ryari rishyigikiwe n’umushumba w’itorero n’umufasha we dore ko nabo bitabiriye iki gitaramo. Muri iki gitaramo kandi habaye ihererekanya bubasha ku buyobozi bucyuye igihe n’ubuyobozi bushya bw’Abayuda worship team.


Abayuda Worship Team

Amani Laurent ukuriye imiririmbire (music director) mu itsinda Abayuda worship team, yatangarije Inyarwanda.com ko abantu bitabiriye ku bwinshi igitaramo cyabo ndetse abenshi bakanabohoka. Yagize ati: “Ni igitaramo cyatangiriye ku masaha yari yateganijwe, abantu bitabiriye ku kigero cyo hejuru kandi baranabohotse. Agashya kabayemo ni uko twabonye umuterankunga (sponsor) uzajya udufasha mu itegurwa ry’ ibi bitaramo."


Samuel waturutse muri Nigeria yagaragaje impano afite yo kuvuza umwirongi wa kizungu


Umushumba mukuru w'itorero Hope in Jesus Ministries


Umufasha w'umushumba mukuru w'itorero Hope in Jesus Ministries


Amani Laurent 'Music director' mu itsinda Abayuda worship team



Abayuda Worship Team mu gitaramo ngarukakwezi 'Creative worship'

INKURU YA JOSELYNE KABAGENI-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND