RFL
Kigali

Abinyujije kuri Facebook, Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera yasobanuriye abanyarwanda ibijyanye na sitade iri kubakwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/01/2019 11:35
4


Akarere ka Bugesera kari mu ntara y’iburasirazuba ku mbibi z’umujyi wa Kigali, ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite amakipe y’umupira w’amaguru ahatana mu marushanwa ategurwa na FERWAFA. Kuri ubu iyi kipe iri kubakirwa sitade izajya yakira abantu 3,400 bicaye neza.



Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera, akaba umwe mu bayobozi bakunda banasobanukiwe n’ibiba bisabwa ngo siporo itere imbere, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Facebook ashyiraho amakuru ajyanye n’aho ibikorwa byo kubaka sitade ya Bugesera bigeze ndetse anasubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n’abari bakurikiye aya makuru aherekejwe n’amafoto.

Mu butumwa Mutabazi yanyuje kuri uru rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko iyi sitade izaba yarangihe neza muri Kanama 2019 kuri ubu imirimo yo kuyubaka ikaba igeze kuri 20% ugereranyije n’ibisigaye.


Ubutumwa bwa Mutabazi Richard umuyobozi w'akarere ka Bugesera

Asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe mu bitekerezo by’abamukurikira, Mutabazi yavuze ko iyi sitade izajya yakira abantu ibihumbi bitatu na magana ane (3,400 Seats) bicaye neza kandi ko iki kibuga kizaba gishashwe n’ubwatsi karemano (Synthetic Turf).


Igishushanyo mbonera cya sitade ya Bugesera ifite imyaka 3,400

Mu gihe iyi sitade ikiri kubakwa, ikipe ya Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent ikorera imyitozo ikanakirira imikino yayo ku kibuga kizira ubwatsi kiri inyuma y’isoko rya Nyamata.


Imirimo yo kubaka sitade ya Bugesera irinikije


Bugesera FC izaba ari umwe mu makipe afite ahantu heza akinira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwamahoro claudine5 years ago
    nibyigiciro kishi kuba akarere kabugesera kagiye gutunga kimwe mubikorwa remezo nkiki kiremereye
  • Nzaramba sarpongo5 years ago
    Byaribikenewe,niashyiremo atejye
  • ARIRI5 years ago
    UMWAKAMUSHA
  • Ahimana vedaste5 years ago
    birashimishije cyane gusa bazige kuburyo imyanya yakwiyongera kuko abanya Bugesera dukunda umupira cyane byarigaragaje nibura bazagire 5000 byabantu bicayeneza





Inyarwanda BACKGROUND