RFL
Kigali

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abagore basuye Inzu Ndangamurage y’Umwami n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:29/04/2023 19:52
0


Abagore ndetse n’abagabo bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abagore basuye Inzu Ndangamurage y’Umwami, ndetse Banasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza.



Ni mu rugendo bakoze ku wa Gatanu tariki 28, hakaba ku munsi wa gatatu w’inama, ari nawo usoza inama, berekeza i Nyanza mu karere ka Nyanza (Nyanza ya Butare), berekwa ibigize amateka y’abanyarwanda birimo Ingoro Ndangamurage y’Umwami, Ingoro y’Umwami, berekwa ibyakorwaga Ibwami harimo uko Umwami yarambagizaga, uko bengaga inzoga, uko bakiraga abashyitsi, gusya ku rusyo, baganirizwa ku mateka yaranze Abami b’u Rwanda harimo n’uburyo baguye u Rwanda n’ibindi.


Kimwe mu byabatunguye ni uburyo Umwami Mutara wa III Rudahigwa yabaye Umwami wa mbere utunze imodoka, yatunze iyo mu bwoko bwa Volkswagen; ndetse no kuba atarigeze abyara bishobora kuba byaragizwemo uruhare n’abakoroni.

Nyuma yo kuva mu Rukari, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, baganirizwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Wabonaga basa nk’abatari bazi ku makuru ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuburyo batunguwe cyane ndetse ubona ko batabasha kwiyumvisha ukuntu byabaye. Batashye basaba Imana ko yafasha abantu Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Abolaji Odunuga wari uyoboye iyi kipe, yavuze ko ari urugendo rwabanyuze cyane kuko mu nzira (igana i Nyanza) bagiye berekwa ibyiza bitatse u Rwanda, berekwa imigezi, babona ukuntu u Rwanda rutagikoresha pulasitiki, uburyo u Rwanda ruri “Green” n’ibindi.

Beretswe uko basyaga ku rusyo banaririmba 


Yagize ati: “Twabonye byinshi byiza, hanyuma ku Nzu Ndangamurage twabashije kwiga byinshi ku Umwami, … ikintu cyantunguye (cy’ingenzi) cyane ni ukuntu umwami bamuteye ibituma atazabyara, byansigayemo cyane.”


Banyuzwe cyane no kubona inka, ndetse bazifotorezaho. Azivugaho yagize ati: “Twabonye kandi n’inka, turabyina, gusa ntitwigeze dusoma inka (aseka) twari dufite ubwoba,…twafashe amafoto, byari bishimishije cyane. Ni byiza kwiga iby’umuco w’ahandi, twabonye Ingoro y’Umwami,…”

Abolaji Odunuga yibajije ukuntu abanyarwanda babashije kongera kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 


Yageze kubijyanye n’ibyo babonye ku Urwibutso ndetse n’ibyo basobanuriwe ku byabaye agira ati: “Njye ku giti cyanjye, (yitsa umutima) nagize amarangamutima (emotion) byananiye kwinjiramo imbere, kuko nyuma yo kubona isanduku… nagize ibibazo byinshi, twibajije ni gute mushobora kubabarira? Ndashaka kuvuga, ni gute ibi mwabirenzeho ubuzima bugakomeza? Birakomeye cyane, sibyo? Hanyuma uriya watuyoboraga yatweretse amaherena, amafoto, imyenda yatanyaguwe,… byandenze sinabashije kwihangana.”

Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ruri mu Karere ka Nyanza

Yongeyeho ko byabateye kwibaza… ati: “Nkubwije ukuri byatumye natwe abanya-Nigeria dutangira kwibaza kubyo dufite, amatora yacu habayemo ukutumvikana, ...ese koko dukeneye ko iwacu haba nk’ibi?”

Bwana Olayinka Odeajo, umwe mu bateguye iki gikorwa, yatunguwe ndetse anashavuzwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, avuga ko azabivugaho;


Bwana Olayinka Odeajo, yavuze ko azavuga ku byabaye ku Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Ati: “…Ibyo tutari tuzi (ku Rwanda) ubu twabimenye kubera ko twasuye Ingoro y’Umwami, tunasura Urwibutso rwa Jenoside, ndibaza ko byari biteye ubwoba kandi bikoranywe ubunyamaswa,… ndifuza kuzabyandikaho, ndifuza kuzabivugaho, ibintu bitwara ubuzima…”

Nyuma yo kuva i Nyanza bakomereje muri Century Park muri gahunda yo gusoza iyi Nama Mpuzamahanga y’Abagore ku mugaragaro.

Basobanuriwe Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi banerekwa imwe mu myambaro Abatutsi bishwe bari bambaye

Byabarenze basaba Imana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND