RFL
Kigali

ADEPR Kinamba yateguye igiterane cyizafasha abazacyitabira gusoza neza umwaka wa 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2018 15:51
0


Mu gihe hirya no hino mu matorero atandukanye bateguye ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu gusoza umwaka wa 2018, mu byishimo Itorero ADEPR ku mudugudu wa Kinamba ho muri Paruwasi ya Kacyiru mu mujyi wa Kigali, guhera kuwa 17-23/12/2018 bateguye icyumweru cy’impemburo,ububyutse n’amashimwe cyiswe Amahoro.



Nk’uko twabitangarijwe na Pasitori Habimana Pascal umuyobozi w'itorero ADEPR Kinamba,ahamya ko icyi cyumweru kizaba icyo guhabwa impamba y’umwuka izafasha abantu gusoza neza umwaka wa 2018 no kwinjira mu mwaka wa 2019 nta  nkeke.”Ku bufatanye na Chorale Amahoro,twateguye igiterane cyo gufasha abantu bose by’Umwihariko abanya Kigali gusoza uyu mwaka no kwinjira muwa 2019 nta nkeke.”

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa beza nka Pastor Bernard Habimana,ADEPR Gikondo,Ev Emmanuel ADEPR Murambi,Ev Anicet ADEPR Remera na Ev Vedaste ADEPR Gahanga,cyanatumiwemo amakorari akunzwe muri ino minsi nka Penuel ya ADEPR Rukurazo,Abatoni ya ADEPR Muhima,na Moriya ya ADEPR Gihogwe n’umuhanzi Stella Christine Manishimwe hamwe na Chorale zo kuri uyu mudugudu arizo: Jehovaniss, Ebenezer na Komezurugendo.

Iki giterane cyahawe intego igira iti : Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye kizarangwa n’ibikorwa byo gusura abana b’imfubyi,  abarwayi mu bitaro, umwe mu bapasitori uri mu kiruhuko cy’izabukuru no gusanira utishoboye inzu hanyuma guhera kuwa kane 17h00 twinjire mu giterane nyiri izinaTubana n’abakozi b’Imana na korali zavuzwe haruguru. Umudugudu wa ADEPR Kinamba ubarizwa ku Kinamba cya mbere uvuye Nyabugogo, inyuma ya Banki y’abaturage hafi y’ikiraro gica hejuru y’umuhanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND