RFL
Kigali

ADEPR Paroisse ya Gasave yateguye igiterane cyo gukumbuza abakristo ibihe by'Umwuka no kuyoborwa nawo

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/05/2019 8:07
0


ADEPR Paroisse ya Gasave yateguye igiterane cy'ivugabutumwa mu nsanganyamatsiko iboneka muri Bibiliya mu gitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa 1:8". Iki gitaramo cyateguwe mu ntego yo gukumbuza abakristo ibihe by'Umwuka no kuyoborwa nayo.



Iki giterane kizaba tariki 16-19/05/2019. Umuyobozi w'umudugudu wa ADEPR Gasave ari naho iki giterane kizabera, Pastor Furaha Jean Claude yavuze ko cyateguwe mu rwego rw'ivugabutumwa aho bari bagamije gusenga Imana ikabaha impano z'Umwuka Wera abari basanzwe bafite iyo mpano nabo bakongererwa imbaraga n'ivugurura bityo impano z'Umwuka Wera zigakora mu itorero.

Yagize ati:"Twifuza gusaba Imana ko yatubatiza mu Mwuka Wera, ku bawubatijwemo bakongera kuvugururwa no kugira ngo impano z'Umwuka Wera zirusheho gukora mu itorero." Yakomeje asaba abakristo kongera gukumbura ibihe by'Umwuka no kuyoborwa nawo kuko tuzi ko Umwuka Wera afite umumaro ukomeye mu itorero mu gufasha abakristo no mu gukorera Imana.


Pastor Furaha Jean Claude umuyobozi w'umudugudu wa ADEPR Gasave

Kuko mu gihe uyobowe na Mwuka Wera nta cyaha ukora kandi ubasha gukorera Imana neza ukabana amahoro n'abagenzi bawe. Iki giterane kizitabirwa n'amakorari akorera ivugabutumwa mu ndirimbo muri Paroisse ya Gasave aho twavugamo Jehovah Jireh CEP ULK, Siloam choir n'izindi.

Muri iki gitaramo hatumiwemo abavugabutumwa batandukanye harimo Ev. Dr.byiringiro Samuel uzaturuka muri Paroisse ya Nyakabanda na Ev. Nzaramba Jean Paul uzaturuka muri Paroisse ya Nyarugenge n'abandi. Twabibutsa ko iki giterane kizaba tariki 16-19/05/2019 kikazabera ku mudugudu wa ADEPR Gasave muri Paroisse ya Gasave mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND