RFL
Kigali

Agaciro Basketball Tournament: Patriots na REG zongeye guhurira ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/11/2019 14:08
0


Ikipe ya REG BBC yasanze Patriots BBC ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 71-66 mu bagabo, mu gihe The Hoops RW na APR WBBC mu bagore zongeye guhurira ku mikino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019, imikino yombi izabera muri Kigali Arena mu mpera z’icyumweru gitaha.



REG BBC yatangiye ikina neza muri uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera, yagerageje ibishoboka byose ibifashijwemo n’abasore bayo bayitsindiye amanota barimo: Kami Kabange, Ngandu Bienvenu, Ishimwe Parfait, Nshobozwabyosenumukiza na Kaje Elie batuma iyi kipe itsinda agace ka mbere ku manota 17-11.

 Mu gace ka kabiri, amakipe yombi yagaragaje guhangana gukomeye ndetse buri kipe itsindamo amanota 15, bituma ajya kuruhuka hakirimo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.

Mu gace ka gatatu k’umukino ikipe ya APR BBCyagaragaje imbaraga zidasanzwe igerageza kotsa igitutu REG ariko n’ubundi amakipe yombi atsinda amanota 16.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma katsinzwe na APR BBC amanota 24-23, ariko birangira itakaje umukino kuko itakuyemo ikinyuranyo cy’amanota yose yatsinzwe mu gace ka mbere, umukino urangira ari 71-66.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (20) mu gihe Sangwe Armel wakinaga umukino wa mbere kuva yagera muri APR BBC, yatsinzemo amanota 16.

REG BBC yatsinze umukino yahise isanga Patriots BBC ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo muri Kigali Arena. Patriots BBC yo yabigezeho ku wa Gatanu itsinze Espoir BBC.

Mu bagore, The Hoops yasanze APR WBBC ku mukino wa nyuma, itsinze RP-IPRC Huye WBBC amanota 73-67.

Micomyiza Rosine wa The Hoops yatsinzemo amanota 26 mu gihe Urwibutso Nicole yatsindiye IPRC Huye amanota 24.

Mu cyiciro cy’ingimbi, The Hoops yatsinze Gikondo Boys amanota 84-58.

Ikipe ya mbere mu bagabo no mu bagore izahembwa igikombe izahembwa igikombe na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Rwf), mu gihe ikipe ya kabiri mu byiciro byombi izahembwa ibihumbi 500,000Rwf, ikipe ya mbere mu bakiri bato (U17) izahembwa igikombe ndetse n’inkweto.

Hazahembwa umukinnyi witwaye neza mu irushanwa (MVP) mu byiciro byombi mu bakuru ndetse no mu bakiri bato (U17).


Igihembo gikuru muri iri rushanwa ni igikombe na Miliyoni 2 z'amanyarwanda


Benjamin ukinira REG BBC niwe wabaye umukinnyi w'umukino


Umukino wa nyuma hagati ya REG na Patriots uzaba ari ishiraniro


Imikino ya nyuma yombi izabera muri Kigali Arena

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND