RFL
Kigali

Agape Community Church yahurije hamwe abafite ubumuga mu mugoroba wo kurabagirana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2019 13:12
0


Itorero Agape Community Church(ACC) ribarizwa mu karere ka Kamonyi ryahurije hamwe bamwe mu bafite ubumuga mugoroba wo kurabagirana (Night to Shine), hagamijwe kubafasha gukomeza kwiyubakamo icyizere, bagenewe impano banambikwa amakamba babwirwa ko ari ibikomangoma mu buzima bwabo.



Iki gikorwa cyiswe umugoroba wo kurabagirana ku bafite ubumuga, ni ngarukwamwaka, ubu ni  ku nshuro ya Gatanu cyibaye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi yose, cyatangijwe n’umugabo witwa Timu washinje Tim Tebow Foundation

Pasiteri Sabamungu Anastase Umushumba w’Itorero Agape Community Church(ACC), ribarizwa ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo,  yavuze ko iki gikorwa cyateguwe hagamije gufasha abafite ubumuga kumva ko bakunzwe, kubagarurira ibyiringiro, kubereka y’uko ari abantu nk’abandi n’ibindi byinshi.

Yakomeje avuga ko atari igikorwa bateguye gukora bonyine ahubwo ko bisunze Tim Tebow Foundation, inzego za Leta n’abandi hagamije gushyigikira abafite ubumuga. Ati “Ni igikorwa cyateguwe dufatanije na ‘Tim Tebow Foundation’. Twakoranye na bo kubera y’uko twumvaga ko bari mu murungo natwe dushima. Umurongo wabo ugamije kugaragaza abantu nk’aba ng’aba bacyeka ko basigajwe inyuma batitaweho kandi batazirikanwa n’abandi bantu. Natwe tumvaga ko ari igikorwa cyiza kandi cyo gushimirwa.”

Pasiteri Sabamungu Anastase Umuyobozi wa Agape Comminuty Church (ACC)

Pasiteri Nsabamungu avuga ko n’ubwo ari ku nshuro ya mbere iri torero rikoresheje umugoroba wo kurabagirana ku bafite ubumuga, bizeye ko bazabona ubufasha buzababashisha gukomeza gukora igikorwa nk’iki.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yabwiye INYARWANDA ko bashimira by’umwihariko itorero Agape Community Church ku bikorwa byiza bakorera sosiyete nyarwanda bigamije kuzamura imibereho myiza.

Yagize ati “Turashimira Agape kuko iki ntabwo ari cyo gikorwa cya mbere bakoze. Mu minsi ishize bubakiye umuturage wacu wari ufite inzu ishaje baragenda barayivugurura neza, bamwubakira igikoni n’ubwiherero kuburyo uyu munsi umuturage wacu atuye heza.”

Yakomeje agira ati “ Ni ibintu byadushimishije cyane. Uyu munsi badutumiye kwifatanya n’abafite ubumuga kandi biri mu murongo wa politiki y’igihugu cyacu ko bagomba kwitabwaho bagafashwa muri byose. Ni igikorwa cyiza kuko abafite ubumuga baganirijwe, barafashwa, barasangira n’ibindi byinshi. »

Mwizerwa avuga ko abafite ubumuga bahagarariwe muri buri rwego rwose rwa Leta bafashwa mu ngeri zose.Yavuze ko mu bihe bitambutse bagiye bakora ibikorwa byinshi bishyigikira abafite ubumuga mu buzima bwa buri munsi, ndetse na n’ubu bacyibikomeje.

Rutikanga Juvenali Umuhuzabikorwa mu nama y’Igihugu y’ababana n’ubumuga (NCPD)

Rutikanga witabiriye uyu mugoroba wo kurabagirana , yavuze ko yashimishije n’iki gikorwa bateguriwe. ko “Twabyishimye cyane kuba Agape yadutekerejeho ikifuza y’uko duteranira hano byadufashije cyane kuko twahuye na bagenzi bacu. Iyo twahuye nk’uku ni ikindi gikorwa cyiza cyunganira ubukangurambaga bukorwa n’Inama y’Igihugu y’ababana n’ubumuga.”

Yavuze ko abafite ubumuga bakwiye kumva ko atari ibicibwa ahubwo ko bakwiye kumva ko ari abantu nk’abandi kandi bashoboye. Hari bamwe mu babyeyi bakunze guhisha abana babo bafite ubumuga, kuri we asanga hari intambwe imaze guterwa mu myumvire biturutse ku nama benshi mu babyeyi bagiye bahabwa. Abafite ubumuga bakorewe umugoroba wo kurabaganirana benshi ntibabarizwa mu itorero Agape Community Church, baturutse mu turere dutandukanye tugize u Rwanda.

Mwizerwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda.

Gatera Joshua wayoboye ibirori byahurije hamwe abafite ubumuga.


Abafite ubumuga butandukanye bambitswe amakamba.

Abafite ubumuga bambitswe amakamba.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND