RFL
Kigali

AGASHYA: Imodoka ya Miss Rwanda 2019 yinjijwe muri ‘salle’ yabereyemo ibirori-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2019 21:05
0


Imodoka yahembwe umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yazanywe muri ‘salle’ y’Intare Conference Arena i Rusororo ahabereye ibirori bikomeye byo guhitamo umukobwa uhiga abandi Uburanga, Umuco n’Ubwenge.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, abakobwa 15 batowemo Nyampinga w’u Rwanda. Uretse Nyampinga w’u Rwanda, hanatowe kandi n’ibisonga bye bibiri ndetse na Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019).

Imodoka yahawe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yari yinjijwe kare muri 'sallle' y’ahabereye ibirori. Iyi modoka ifite purake RAD 197 X.


Ahagiye kubera ibirori.

Abakobwa 15 bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2019 ni: Murebwayire Irene nimero 18, Inyumba Charlotte nimero 33, Uwihirwe Yasipi Casmir nimero 21, Uwase Muyango Claudine nimero 1, Gaju Anita nimero 35, Umukundwa Clemence nimero 24, Mwiseneza Josiane nimero 30, Ricca Michaella Kabahenda nimero 9, Nimwiza Meghan nimero 32, Keza Nisha Bayera nimero 22, Uwase Sangwa Odile nimero 16, Mutoni Oliver nimero 20, Niyonsaba Josiane nimero 13, Mukunzi Teta Sonia nimero 10 na Uwicyeza Pamella numero 29.

Intare Conference Arena.

Imbere ahabereye ibirori.

Abafana bari babukereye.


REBA HANO UKO IMODOKA YA MISS RWANDA IPARITSE MURI SALLE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND