RFL
Kigali

Agendeye ku myambarire y’ubu umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane yabajije niba amabere akiri igice cy’ibanga ku bakobwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/01/2019 17:43
2


Muri iki gihe, uko iterambere rikomeza kwihuta ku muvuduko ni nako byinshi byirukankana naryo ndetse bigahinduka umunsi ku wundi. Imyambarire nayo ni kimwe mu byahindutse na cyane ugereranyije no hambere bikaba rero bituma hari ababyibazaho cyane.



Imyambarire yaba iy’abakuru n’abato yarahindutse rwose. Byagera ku rubyiruko mu bakobwa n’abahungu byo bikaba ibindi bindi kuko hari n’abambara ibigaragara nk’ubusa nyamara bo babyita ubusirimu n’ubwo imico y’ibihugu bitandukanye itabibona kimwe na gato.

Ku bakobwa rero kimwe n’abahungu, hari imyanya izwi nk’imyanya y’ibanga rwose ku buryo idakwiye kubonwa n’uwo ari we wese. Nyamara kubera ya myambarire y’iki gihe bikaba bisigaye bigoye kwambika ya myanya y’ibanga ku mibiri ya bamwe. Umusore ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Twitter rero yuririye ku myambarire y’iki gihe maze abaza niba ku bakobwa amabere akiri igice cy’ibanga aho yagize ati “Buretse gato…Ese amabere aracyari igice cy’ibanga cyangwa ni imoko gusa?”

Amabere

Umwe mu bakoresha Twitter cyane yabajije niba amabere akiri igice cy'ibanga

Kubaza iki kibazo ni uko hari abakobwa bambara imyenda yo hejuru ihisha imoko gusa ariko amabere ari hanze. Hari n’abashaka utwo baking ku moko gusa ubundi amabere ntibayambike na gato.


Bamwe mu bakobwa bashaka utwo bakinga ku moko ubundi amabere akagaragarira buri wese

Abagiye basubiza kuri iyi Tweet ye bavuga ko amabere atakiri igice cy’ibanga ari imoko gusa ndetse n’abavuze ko byose nta kikiri ibanga. Abandi bo bagiye bavuga ko iyo imoko ihishe nta kiba kidahishe kuko hari n’abagiye bagaragaza amafoto ya bamwe mu bakobwa bahisha imoko gusa ibindi bakabireka.

Amabere

Amabere

Bamwe mu basomye iyi Tweet ya Carter bagize icyo babivugaho bagendeye ku byo babona

Wowe uri gusoma iyi nkuru urabitekerezaho iki? Ese amabere y’umukobwa by’umwihariko umunyarwandakazi, akwiye kujya ku gahinga akabonwa na buri wese? Ni iyihe nama wagira abakobwa bambara ibigaragaza imyanya yabo y’ibanga?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 15 years ago
    Abo ni abazishize nyine,Uzi NGO niyo yonyinese,ashwi:igitsina,uburanga(ikimero),n'ibindi byinshi;byose baba bashaka kubyerekana,urumva baba babonako ari umutungo kamere w'ingingo z'abo bibitseho bagomba gushimishwa n'amaso menshi agenda abitegereza.Wivunika!
  • Nsanzimana J. Damascene5 years ago
    Ariko we isi yameze amenyo kweri ubwose nkuyu koko...ahaaaa!Imana niyo itwitungiye nahubundi isi yarangiye uyunguyu akeneye amasengesho peee!





Inyarwanda BACKGROUND