RFL
Kigali

Ahadi Hertier yashyize hanze indirimbo nshya 'Inshuti nyanshuti' atangaza ko Groove Award ikurikira azayitwara-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2019 15:07
0


Umwe mu bahanzi bo mu karere ka Rubavu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ahadi Heritier yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Inshuti Nyanshuti' igaragaza ishimwe rikomeye afitiye Imana.



Nk'uko yabitangarije INYARWANDA, Ahadi Hertier yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze neza yitonze agamije gutanga ubutumwa bwiza buhumuriza ndetse bugakomeza abana b'Imana. Yagize ati"Iyi ndirimbo nayifasheho umwanya utari muto cyane. Ni indirimbo nanditse nicaye ahantu ntekereza ku muntu ntekereza ko hari bamwe bahangayitse mbaha ihumure mbereka aho njye yankuye ariko nabasaba guhindukira kuko muri Yesu ariho honyine wabona ihumure".

Ahadi Hertier nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yavuze ko yiteguye kuzitwara neza muri Groove Award Rwanda y'uyu mwaka mu gihe iya mbere yayibuze. Twabibutsa ko ubushize uyu muhanzi yahataniraga igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu bakorera umuziki hanze ya Kigali. Mu magambo macye yagize ati"Ubundi mba naratwaye iriya Groove Award Rwanda, gusa kuko ntabikorwa bikomeye nari mfite ari bwo ndikuza muri muzika y'indirimbo zihimbaza Imana, byarangoye ariko uyu mwaka munyitgute iyuyu mwaka ndihikizere ko yo nyifite."

Ahadi Hertier ni umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera uyu murumo mu karere ka Rubavu. Nyuma y'iyindirimbo yatangarije INYARWANDA ko ibikorwa bihari kandi Imana izahabwa icyubahiro binyuze mu bikorwa bifasha abandi.

Umva hano indirimbo 'Inshuti Nyanshuti' ya Ahadi Hertier


INKURU: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com/Rubavu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND